ADEPR GAHOGO NUBWO IBIHE BYAHINDUTSE YESU NTIYAHINDUTSE, ABANTU BE GUHINDURWA N’IBIHE AHUBWO DUHORE DUKENYEYE KANDI AMATABAZA YACU AHORE YAKA.

image
Korari ITABAZA ni umutwe w’abaririmbyi ubarizwa muri ADEPR Paruwase ya Gahogo, Itorero rya Gahogo, Korari ITABAZA yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo mu mwaka wa 2000 itangira ari Korari y’icyumba akaba arinaryo zina bari bafite icyo gihe. Mu mwaka wa 2005 nibwo yaje kwitwa KORARI ITABAZA, kurubu korari ITABAZA igizwe n’abaririmbyi 131, ikaba ifite indirimbo cumi nenye (14) z’amajwi n’amashusho.

Intego ya Korari Itabaza ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo no ku isi yose ndetse tukabwira abantu inkuru nziza y’agakiza tukanabamenyesha ko ubwami bw’Imana bwegereje. Thacien NTAKIRUTIMANA umuririmbyi akaba n’umutoza w’indirimbo muri Korari Itabaza twamuganirije, mumagambo ye ati”Nkuko twese tubizi Covid -19 yagize ingaruka ndetse inahagarika ibikorwa byinshi ndetse natwe nka Korari ITABAZA izo ngaruka zatugezeho, nkubu muriki gihe nta ngendo z’ivugabutumwa tukijyamo, abaririmbyi twese ntibyashoboka ko duhura ndetse hari na bimwe mubikorwa bya Korari byagizweho ingaruka niki cyorezo ariko hamwe no gusenga Imana twizeye ko haricyo izakora ikadukiriza igihugu, n’isi muri rusange.

Asaba abantu kudahindurwa n’ibihe ko nubwo ibihe byahinduka Yesu atahindutse asaba abantu kudahindurwa n’ibihe ahubwo bahore bakenyeye amatabaza ya buri wese ahore yaka”. Korari ITABAZA ikomeje ibikorwa byayo Nkuko bisanzwe kuko nubwo ibihe byagiye bitatworohera ariko na gahunda yo gukorera Imana irakomeje, ubu buri mezi abiri abakunzi bacu ndetse n’abandi bakurikirana Korari ITABAZA tubagezaho indirimbo zikozwe muburyo bw’amajwi n’amashusho ndetse tunakomeje kwifashisha YouTube kugira ngo tunasangize abakunzi bacu indirimbo zacu haba muburyo bwa Live cyangwa nayo mashusho Nkuko twabivuze haruguru.

Kurubu abakunzi ba korari ITABAZA turabamenyesha ko twifashisha urubuga rwa Facebook, What’s up n’izindi mbuga nkoranyambaga tukaganira ijambo ry’Imana tukaba tunararika n’abandi ngo baze twifatanye, ikindi kandi dukomeje kubana n’abakunzi bacu muburyo bwose bushoboka twifashishije impuga nkoranyambaga twavuze haruguru, turasaba abakunzi bacu: GUKOMERA, GUKOMEZA, GUSHIKAMA kuko Imana izi ibyo buri wese akeneye kandi izatugarurira iminsi myiza, bagomeze kudusengera Nkuko basanzwe babikora kandi turabashimira. Uwakenera ibihangano bya KORARI ITABAZA yabisanga kuri: facebook, Instagram, Twitter na YouTube aho wakwandika Chorale Itabaza ADEPR Gahogo, dusoje tubashimira tunabasaba kurindwa n’Imana kandi mukomeze gukurikiza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ibitekerezo(0):

Andika Igitekerezo

image

And Makuru