Nubwo uburyo turi gukoramo butari busanzwe bumenyerewe ariko ni uburyo bwadufashije ivugabutumwa ryacu cyane ko Kwamamaza inkuru nziza ya yesu ariyo ntego yacu.

image
Nubwo uburyo turi gukoramo butari busanzwe bumenyerewe ariko ni uburyo bwadufashije ivugabutumwa ryacu cyane ko Kwamamaza inkuru nziza ya yesu ariyo ntego yacu.

Iwacuheza.com twaganiriye na korari Isezerano nkimwe muri korari zikunzwe nabantu batari bake kubera indirimbo zihimbaza Imana, ikaba kandi imwe mumakorari yagaragaje imbaraga zidasanzwe muribi bihe isi yose n’u Rwanda turimo byo guhangana na Covid-19. Korari Isezerano ni umutwe w’abaririmbyi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, bakorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR. Yashinzwe mu mwaka wa 1999, ikorera mu Rurembo rwa Huye, Paruwasi ya Sumba, Itorero rya Sumba. Korari Isezerano kandi kurubu igizwe n’abaririmbyi 118 b’ingeri zose, ni ukuvuga abagore, abagabo, abakobwa n’abasore.

Korari Isezerano badutangarije ko intego yabo ari ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa yesu, binyuze mundirimbo zihimbaza Imana ndetse n’ijambo ry’Imana. Bagomeza bavugako ibintu bo ubwabo ntacyo bakwishoboza ikaba ari nayo mpamvu bafata igihe ndetse n’umwanya uhagije bagasenga Imana ndetse bakanayiyoboza inzira, guhimba indirimbo zikora kumarangamutima yabazumva, ni ukuvuga indirimbo zishingiye ku ijambo ry’Imana tutagendeye kumarangamutima yacu. Bagomeje bavuga bati”nka korari Isezerano turashima Imana kubw’iterambere twe nka Korari tumaze kugerano harimo nk’ibyuma bya Music(ibicurangisho), ndetse ubu tumaze no kugira imizingo ibiri ikozwe muburyo bw’amajwi ndetse n’amashusho, ubu tukaba turi no gutegura gutangira undi muzingo muminsi iri imbere bitewe nuko ibihe bizaba bimeze”.

Ubu korari Isezerano dufite gahunda turi gukora ya Worship Session ndetse tukaba tunashima Imana ko twayibonyemo umusaruro twebwe tutari twiteze kubona cyane ko ari gahunda abantu batari bamenyereye gusa kurubu abantu bamaze kumenyera ubu buryo ndetse ubutumwa tuba dushaka gutanga buragenda bukagera kure cyane twebwe tutabasha kugera, ariko zahagera bikaba nkaho turi kuharirimbira ndetse byatumye n’abantu bakurikiranaga korari Isezerano biyongera, ninayo mpamvu ubu twiyemeje ko byibura buri kwezi inshuti n’abakunzi bacu bazajya babona indirimbo ebyiri.

Mubutumwa korari isezerano yageneye abakunzi bayo yagize ati” turasaba abakunzi bacu kumva indirimbo yacu nshyashya yasohotse yitwa MU BUTAYU, amwe mumagambo ayigize nukubwira abantu ko badafite impamvu nimwe yatuma twibagirwa ineza y’Imana. Turabibutsa kandi ko Yesu azagaruka bityo bitume buri wese kuba mubuzima bwubaha Imana maze tuzabane iwabo w’abera ahataba indwara zibyorezo, kuruha no guhangayika n’ibindi…., ikindi kandi mugomeze kudusengera, kutuba hafi muburyo bwose umwami azagenda abashoboza. Kudukurikira kumbuga zacu zose arizo: YOUTUBE Channel: ISEZERANO CHOIR ADEPR SUMBA, Instagram: ISEZERANO Choir ADEPR SUMBA ndetse no kuri Twitter na Facebook aho hose wahasanga ibihangano byacu”. Uwaba akeneye Korari Isezerano yatubariza kuri Tel: 0783164211, 0788475217, 0788466741. Basoza bashimira abakunzi bayo ndetse banabasabira kuzabana n’Imana mubwami bwo mu ijuru aho abera bazaba, bagahanagurwa amarira yose baririye hano mu icumbi.

 

Ibitekerezo(0):

Andika Igitekerezo

image

And Makuru