YESU NIWE KITEGEREREZO CYACU, NATWE TURAKOMEJE KWAMAMAZA INKURU NZIZA YA YESU KRISTO.YESU NIWE KITEGEREREZO CYACU, NATWE TURAKOMEJE KWAMAMAZA INKURU NZIZA YA YESU KRISTO.

image
UKUBOKO KW’IBURYO CHOIR ni umutwe w’abaririmbyi ukorera umurimo w’Imana muri ADEPR, Paruwase ya GATENGA, Itorero rya Gatenga. Iyi korari nimwe mumakorari yo muri ADEPR yamaze kwigarurima imitima y’abantu kubera indirimbo zihumuriza ndetse zigasubiza ibyiringiro mu mitima yabo, murizo harimo nka KURO, SI KUKIDENDEZI, IMIRIMO, IMITIMAna IKIDENDEZI.

Mukwezi kwa Gatatu nibwo umuntu wa mbere hano mu Rwanda yagaragaye arwaye icyorezo cya Covid-19, ibyo byanatumye ibikorwa bimwe na bimwe bihagarika imirimo yabyo, muribyo harimo n’insengero abantu bamaze igihe kinini batarasubira munsengero. Muby’ukuri abantu bagize inyota yo kongera kumva y’amajwi yabaririmbyi bdetse abantu banyoterwa no kumva indirimbo z’abaririmbyi, hari amakorari yamenye icyo abantu b’Imana bakeneye ko kandi badakwiye kwicara maze biyemeza kugeza kubakunzi babo ibihangano byabo, KORARI UKUBOKO KW’IBURYO ni imwe mu makorari yahagaze neza muribi bihe ninayo mpamvu umunyamakuru wa Iwacuheza.com yagiranye ikiganiro n’umuyobozi wa korari UKUBOKO KW’IBURYO maze bamara amatsiko bimwe mubibazo abakunzi bayo bibaza ndetse nandi makorari yibaza.

Septh umuyobozi wa KORARI UKUBOKO KW’IBURYO yatangiye ashimira abaririmbyi, abafatanyabikorwa ndetse n’inshuti za korari ko batahwemye kubaba hafi muribi bihe byanabahaye imbaraga mubyo bakoraga mumagambo ye ati”natwe ntitwabyishoboza gusa Gusenga Imana niyo ntwaro yambere yadushoboje kudacika intege. kandi iyo dusomye Ijambo ry'Imana ritwereka ko umwami wacu Yesu yakoze umirimo we haba mugihe kigoye no mukitagoye natwe rero dushobozwa nawe uduha imbaraga cyane ko ariwe kitegererezo cyacu. Rero haba mugihe cyiza n’ikibi, tuba dusabwa gukora umurimo w'Imana uko biahobotse, nubwo kubera Covid-19 tutabashaga guhura kenshi ariko dufite online platforms duhuriraho tugasenga, tukiga Ijambo ry'Imana, ikindi twishakamo ibisubizo muribyo hakabamo no kubona ibihangano kandi byiza bifasha abantu b’Imana. abantu bake babasha kujya muri studio tugakora indirimbo kandi nabyo bidufasha muruyu murimo wa data. Mugihe cya mbere ya covid iyo indirimbo yasohokaga ari nshya byorohaga kuyigeza kunshuti kuko habaga n’ibitaramo inshuti zikaza zikumva izo ndirimbo nshya, ariko ubu ahanini bazibonera kumbuga nkoranyambaga zacu cyangwa abantu bakazihererekanya kuri whatsapp n’ahandi... Gusa nabyo tubona bigira umusaruro kuko tubona benshi bo mu Rwanda baduha message ko ubutumwa bwo mundirimbo dusohora bubageraho kandi niyo ntego tuba dufite yo kwamamaza ubutumwa hafi na kure.

 

Ubu rero dufite indirimbo nshya yitwa ARACYAKORA, irimo ubutumwa bwo kubwira abantu ko Umwami wacu Yesu uko yarari kera n’uyu munsi ariko akiri ntiyahindutse. Imirimo n'ibitangaza yakoraga nubu aracyabikora. Byumwihariko mubihe turimo by'icyorezo cya Covid-19 Yesu aracyakora ibitangaza kandi umwiringiye wese ntazakorwa n'isoni. Kumuntu waba yifuza kubona ibihangano byacu ashobora kujya kuri YouTube channel yacu UKUBUKO KW'IBURYO CHOIR OFFICIAL, cyangwa abo byashobokera bakaza kurusengero aho tubarizwa kuri ADEPR Gatenga. Mugusoza Umuyobozi wa korari UKUBUKO KW'IBURYO yageneye ubutumwa abakunzi, inshuti n’abafatanyabikorwa ba korari agira ati”uko urya munsi w'imperuka urushaho kutwegera abe ariko natwe turushaho guterana kwera. Ikindi twasaba inshuti zacu ni ugukomeza kudusengera no kudushyigikira kugirango tubashe gukomeza gukora umurimo w'Imana uko bikwiye”.

Ibitekerezo(0):

Andika Igitekerezo

image

And Makuru