Simeon Musengimana

Urugamba rwo kubohoza ibihugu rusaba abantu bitanga, bakirya bakimara, bakigomwa byinshi, ibitotsi barara badasinziye, amafranga yabo, bakareka gukurikirana indi mirimo cyangwa ubucuruzi, bamwe bakareka gushaka no kujya mu myidagaduro yo kunezeza umubiri, abiyemeza inzira y’ingufu bo baba baziko bashobora kumugarira ku rugamba cyangwa icyo gihugu bashaka kubohoza bakaba biteguye kutazagikandagira mo kuko bashobora kugwa ku rugamba. Abantu baharanira kubohoza ibihugu baba biteguye kwitangira abandi kugeza nubwo bashobora gupfa.

Ikintu kibabaza kikanatera agahinda, kikaba cyanaca abantu intege, nuko akenshi abo wibwira ko urwanira, abo wibwira ko uri kwitangira aribo bagutaba mu nama, bakorana n’umwanzi, cyangwa bakugabaho ibitero mu buryo utatekerezaga.

Muri South Africa, mu gihe abirabura barwanyaga Apartheid, hari abirabura benshi bagiye bakora ibintu bibabaje byo kuba ibyitso bya ba Gashakabuhake. Ahantu habaye struggles zo kwibohoza hose ibi biraba. Nta gitangaje rero ko natwe turwanya Paul Kagame bitangiye kutubaho. Mwabonye abantu bari bashyushye muri opposition twibwira ko ari abacu turi abasangiranbendo, bwaca ukunva ngo bari i Kigali cyangwa bagiye gusoma no gupfukamira ikirura kigize intama, impanga ya Yesu.

Hari abandi rero basigaye bagaba ibitero ku bantu baranzwe n’ubutwari, ubwitange n’umurava. Urugero ruherutse kuba ni urwa Simeon Musengimana uherutse kwihandagaza agatuka Serge Ndayizeye ubwo yamugereranije n’inkende, akavuga ko yahahamutse, akaba arwaye indwara bita “stockholm syndrome”.

Nkuko navuze hejuru, ibi ntibibura mu bihe nk’ibi turimo. Ntabwo bikwiye kugira uwo bica intege. Abantu baterwa n’iki gusebya no kwifatira ku gahanga umugabo w’intwari abenshi twemera kandi dushimira ubwitange n’umurava akorana akazi (tutamuhembera)?

Serge Ndayizeye
Umugabp, Intwali.

Ishyali. Muri analyses zanjye nsanga abarwanya Serge Ndayizeye (uretse abo muri Rushyashya.net) babiterwa n’ishyali. Serge yabaye successful, aba popular. Nemeza ko abamurwanya ( Simeon Musengimana, Joseph Ngarambe, Jonathan Musonera ) babiterwa n’ishyali. Ubona indi mpanvu azayitubwire.

Muri analyses zanjye, nibajije impanvu hasigaye hari abanyarwanda benshi muri diaspora bashaka kuba abanyamakuru, no gushinga ama radio n’ama television. Mbona Serge Ndayizeye yarakundishije abantu benshi uwo mwuga, bakaba bashaka kumera nkawe. Ikimaze kugararaga ariko nuko nkuko abakurambere babivuze wikanira umugisha w’undi ukannya ibuye. Abenshi uwo mwuga bawukorana ubuswa na unprofessionalism, hanyuma batakundwa uko Serge akunzwe bikabarya!

Turi mu bihe alternative media zigezweho, zikaba zikunzwe kurusha main stream media. Mwe mwiyemeje kuba abanyamakuru, iki ni igihe cyiza, inama nabagira nuko mwakorana ubunyamwuga, mukaba inyangamugayo, mukirinda kubogama, no kugendera ku maranga mutima. Za CNN izo ziri guta agaciro. Aho kureba propaganda kuri CNN nakurikira umuntu uri mu Rwanda yerekana uko abazunguzayi bahutazwa akoresheje periscope app na smart phone ye.

Abantu babiri cyangwa batatu kuri skype bari mu dutiku kubera umujinya bafite betewe nuko bahamagaye Nahimana Thomas ntabitabe, iryo ntabwo ari itangazamakuru. Kwifatira Serge Ndayizeye ku gahanga kubera ko wamutumiye muri group discussion yaza ugashaka kumutera ubwoba (bully), akakwereka ko adaterwa ubwoba akigendera, ukarakara ukajya kumwifatira ku gahanga kuri radio, iryo siryo tangazamakuru dukeneye.

Dukeneye facts reporting ku bugizi bwa nabi Kagame akomeje gukorera abanyarwanda. Dukeneye debates, twahirika Paul Kagame vuba gute, twakemura ikibazo hutu-tutsi gute, issues ziri serious nkizo nizo dukeneye ko muvugaho, ubutiku abanyarwanda twarabuhaze, bwatuvuye ku nzoka kera. Nta gihe dufite cyo guta!

Leave a Reply

Your email address will not be published.