Hutu Refugees

Kera batwigishije umugani witwaga ubwoba bw’inyamaswa. Inyamaswa yari yiryamiye munsi y’igiti, amahoro n’umunezero ari byose. Ipapayi iba irahanutse no hasi ngo piii!!!! Inyamaswa ishigukira hejuru, ikizwa n’amaguru. Igenda yiruka amasigamana nkikurikiwe. Izindi nyamaswa inyuzeho zayibona zigashya ubwoba zikagira ziti ibintu birakomeye, maze nazo sukwiruka. Inyamaswa zarahunze zose, ishyamba risigaramo ubusa kubera ipapayi yahanutse ikikubita hasi. Nyuma inyamaswa zasubiye inyuma zijya kugenzuza ngo zisobanukirwe neza ibyabaye zisanga zarakanzwe n’akantu k’amafuti.

Nyuma y’imyaka 25, nasubije amaso inyuma nsanga Abanyarwanda twarabaye nk’izo nyamaswa. Twatunguwe twibereye mu mutuzo kimwe n’izo nyamaswa. Nkizo nyamaswa, igihe kirageze ngo dusubire inyuma tujye kugenzuza, ndakurahiye nubwo RPF yamanukanye ubukana nk’ubwiyo papayi yahanutse twese tugakwira imishwaro, RPF aho igeze imeze nka ya papayi inyamaswa zasubiye inyuma zigasanga ibandaraye hasi. Nkeka ko wenda zanayitoraguye zikayirya.

RPF na Kagame igihugu cyarabananiye kugitegeka. Abanyagitugu ntabwo bajya bemera ko batsinzwe. Niyo mpanvu kuva isi yabaho bose bakurwaho ku ngufu. No mu Rwanda RPF izigirayo aruko duhagurutse tukayisezerera ku mugaragaro. Inzira zigomba gutekerezwa, abantu bari mu Rwanda bagomba kwisuganya bakareba ko bakora akantu.

Dore inzira zishoboka:

1) Military Coup: Abasirikari barambiwe bakaba bari ku ruhande rw’abaturage bahohoterwa buri munsi uyu mugambi bawutekerezaho da! Bapfa kutadukiza igitugu ngo batuzanire ikindi kuko twabibayemo kandi twarabihaze. Naho ubundi aka gakorwa bagatunganyije sinzi niba abanyarwanda twabona icyo tubagororera. Niba Diane Rwigara udatunze na ka pistol iwe agira ubutwali nka buriya, MILITARY COUP IRASHOBOKA!

2) Imyigaragambyo simusiga: Ubu nibwo bundi buryo bwakoreshwa. Abafite “Rebel Spirit” bari mu Rwanda, abasangiye akababaro na Diane Rwigara, bashatse ukuntu bishira hamwe, bagahana gahunda, nka ka miliyoni k’abasore n’inkumi bakamanuka mu mihanda icyarimwe za tanks Kagame akangisha, bazitemberamo muri Kigali bakaziryamo umunyenga bizihiza insinzi.

Abanyamerika baravuga ngo “Freedom is not free”. Uburenganzira buraharanirwa, Bakongera bati “Live free or die”. Bishatse kuvuga ngo aho kubaho uri umucakara, mu gasuzuguro, akarengane, akanyaro, gutotezwa kwa buri munsi, kugira igicibwa mu gihugu cyawe, birutwa nuko wapfa ukavaho. Urwanda ruzabohoka aruko habonetse abantu badatinya gufungwa ndetse no kwicwa baharanira uburenganzira bwabo. Hari abamaze kwiyemeza, ariko haracyari benshi bagitinya. Abarambiwe akanyaro ka RPF mwese muhaguruke, nimuze turwane inkundura ikiba kibe!

Wambaza uti ese dukore iki?

Uko revolution zikorwa, ikintu cya mbere na mbere nukumenyana (kwishira hamwe ), no kwinjira mu ma “groups” arimo abantu muhuje ibitekerezo ( bashaka impinduka ). Ngiyi inshingano ya mbere ku muntu ushaka gutangira gukora akazi kajyanye niyi REVOLUTION! Aho wiga, aho ukora, mu gace utuye mo, Shaka abantu bake muhuje ibitekerezo, abantu njye nsigaye nita “rebels” (umu rebel si uhetse AK47 gusa, umuntu wese urwanya ubutegetsi buriho aba ari rebel) ubundi mujye muhura kenshi muganire ku bijyanye niyi REVOLUTION. Iyi niyo ntambwe ya mbere!

Igihe ni iki ngo turye igipapayi nka za nyamaswa. Igihe ni iki ngo twisubize ibyo Kagame n’agatsiko ke batunyaze!

Leave a Reply

Your email address will not be published.