Abatinganyi

Nkuko Faustin Twagiramungu yabivuze, u Rwanda rukeneye abagangahuzi. Nta mahano RPF yasize inyuma. Igihugu cyarahumanye. Ibibi byose bitigeze bivugwa mu Rwanda, kudatinya kumena amaraso, ubutegetsi buroga, ubutegetsi bukora mu mifuka (bwiba), gucuruza ikibyeyi (sinvuze ko uburaya butahozeho ariko bwafashe indi ntera during Kagame’s era ), indaya z’abagabo (male prostitutes) kubeshya, kwicisha abantu inzara warangiza ukabashinyagurira ngo nta nzara ihari keretse ko ibiryo byabuze, none nayamahumane n’ubukozi bw’ibibi buzwi mu Rwanda nk’ubutinganyi Paul Kagame abuduhundagajeho. Ngayo amajyambere, ngiyo Singapore, ngiyo vision 20/20.

Kagame ukunda kwinyabya muri USA bazacunge neza barebe ko ataba agiye mu mihango ya shitani ikorwa na bamwe mu bategetsi bakomeye bo muri USA hamwe n’aba “stars” bo muri Hollywood. Umwe muri iyo mihango, havuzwe ko John Podesta, campaign manager wa Hillary Clinton, akora kenshi ni uwitwa Spirit Cooking. Spirit Cooking nuguterekera abazimu hakoreshejwe invange y’amaraso, amashyereka, amasohoro n’inkari!

Abenshi muri aba bantu kandi bivugwa ko ari aba pedophiles (abantu barongora utwana duto tw’imyaka 13 gusubiza hasi) . Bazacunge neza barebe ko Kagame ataba agemuye utwana tw’Utunyarwanda! Uriya mugabo nta Roho agira, nta kibi atakora kugira ngo abone amafranga n’ibyubahiro!

Kagame ukunda gutembera isi, uko agiye agarukana amadayimoni, u Rwanda rwabaye urwa Shitani n’imyuka mibi, Imana isigaye yirirwa ahandi ikarara ahandi, ntigitaha i Rwanda. None na dayimoni y’ubutinganyi yarutashye. Nta bumuntu Abanyarwanda bakigira, biteye agahinda.

Kagame niwe wanga Abanyarwanda, niwe wazanye “spirit” yo kwanga ibyacu kandi byiza ( umuco, ururimi…), yo gushaka kwigira abo tutaribo no kumiragura imico y’ahandi tudacaguye ngo duhitemo ibyiza, ibibi tubyamaganire kure! Niwe utuma abato bose bashaka kwigira nk’abanyamerika abantu bose bivugisha akongereza, ikibazo nuko babaye nka ya ndilimbo igira iti “ko utazi ibyahandi ntumenye n’ibyiwanyu amaherezo azaba ayahe”. Kumenya icyongereza n’izindi ndimi z’amahanga si bibi ndabishyigikiye, ariko uburyo mbona bikorwamo mu Rwanda rwa Kagame ubona harimo akantu ko kwirata, kwishira hejuru, no gupinga ibyacu, aha ndavuga Ikinyarwanda n’umuco wa Kinyarwanda!

Abakobwa basomana
Abakobwa basomana

Ubutinganyi bwatashye i Rwanda, ejo bazatuzanira “bistiality” aha ndavuga kuryamana nibikoko, bivugwa ko abazungu barongorana n’ibwa zabo, batuzanire ibyo guhindura ibitsina (transgender), aho abantu bica ibitsina, abandi bakica amabere kugirango bahindure igitsina.

Ndemeza ko ishyano ry’ubutinganyi rifite inkomoko mu gushaka kwigira nk’abanyamerika, no kumira imico y’ahandi bunguri no kunena ibyacu, umwera uturutse ibukuru kwa Kagame winjiye mu bantu bose cyane urubyiruko.

Ikintu abashaka kwigira abo bataribo n’abashaka kumiragura imico yahandi bunguri cyane abashaka kumera nk’abanyamerika bagomba kumenya ko America ubu nayo iri mu bibazo byinshi kandi bikomeye bishobora no gutuma isenyuka nitabasha kubikemura, Economy ya Amerika yarazambye cyane, Health Care yarabananiye, isubiranamo hagati y’amoko ( nubwo bataratangira gutemagurana nk’iwacu), Abantu benshi bemeza ko Amerika Imana yayikuyeho amaboko, Amerika ni igihugu cyatangiye kigendera ku mahame ya Gikristu none ubu ikaba isigaye yarateye Imana umugongo!

Nubwo mbona ibi bintu byadutse mu Rwanda ari amahano, Ntabwo nshigikiye abavuze ngo abo batinganyi bagomba kwicwa. Icyo kintu cyo kwihutira kumena amaraso kizava mu mitwe y’Abanyarwanda gute, ryali? Namaganiye kure nibyavuzwe ko abatinganyi birukanwa ku buzi bwabo bazira iyo lifestyle bahisemo. Ibi nabyo nuguhohotera uburenganzira bwa muntu. Ibyuko abantu baba birukanwa ku buzi bazira kuba ari abatinganyi bigomba kwamaganirwa kure kuko ntabwo ari byo! Sexual oriantation n’akazi k’umuntu bigomba gutandukanywa!

Leave a Reply

Your email address will not be published.