Faustin Twagiramungu

Excerpt:

Kagame wagarutse ku mateka y’imiyoborere ya FPR-Inkotanyi, yavuze ko uyu muryango ukimara gufata ubutegetsi wari ushyize imbere ineza y’Abanyarwanda, anagira icyo avuga kuri Twagiramungu Faustin ukunze kunenga imiyoborere ya RPF.

Ati “Hari abantu benshi baje igihe twari tugiye gushyiraho inzego, harimo abantu benshi barimo na Twagiramungu ngira ngo ni we uvugira hanze, uretseko duhora tumusaba gutahuka…

Icyo gihe hari MDR iyobowe na Twagiramungu icyantangazaga ni uko yambwiraga ngo ni jye ugomba kuba Perezida ariko hashize igihe gito arabihindura ntabwo yanyifuzaga ngira ngo yagira ngo azanyobora, yagira ngo angire urutindo yambukiraho.”

Akomeza agira ati “Ariko ibyo ni amateka…Icyantangazaga ni uko yambwiraga ko ngomba kuba Perezida  hashize igihe gito arabihindura.”

Yavuze ko Abanyarwanda badakwiye guha umwanya abantu bashaka kubayobya. Ati “Icyambere ni uko abantu bafatanya, ni cyo twubakiraho twebwe abanyarwanda, igihe ibintu bizaza mu kindi gihe, abantu bazabisuzuma nibabyemeranyaho bizabe ari byo bikorwa ni byo bizaba bibereye icyo gihe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published.