Perezida wa Repubulika agenerwa ibi bikurikira:

Umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni esheshatu n’ibihumbi ijana na bibiri na magana arandwi na mirongo itanu n’atandatu (6.102.756 Frw) buri kwezi;
Inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose;
Imodoka eshanu (5) z’akazi za buri gihe n’ibyangombwa byazo byose byishyurwa na Leta.
Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi yose yishyurwa na Leta;
Uburyo bw’itumanaho rigezweho, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fagisi, interineti itagendanwa na interineti igendanwa, telefoni satelite, anteni parabolike n’irindi tumanaho ryose rya ngombwa mu biro, mu rugo n’ahandi hose bigaragaye ko ari ngombwa rimufasha kuzuza inshingano ze, byose byishyurwa na Leta;
Amafaranga akoreshwa mu rugo angana na miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (6.500.000 Frw) buri kwezi;
Amazi n’amashanyarazi byishyurwa na Leta;
Uburinzi buhoraho haba ku kazi, mu rugo ndetse n’ahandi hose.

Soma Inkuru yose hano:

Source: https://ukwezi.com/mu-rwanda/3/Ingano-y-umushahara-mushya-wa-Perezida-Abaminisitiri-Abadepite-Abasenateri-Guverineri

Leave a Reply

Your email address will not be published.