Romeo Dalaire

Roméo Dallaire wayoboye ingabo za ONU mu Rwanda, Ingabo zitagize icyo zimara, abanyarwanda bakamarana zirebera, Roméo Dallaire waranzwe no kubogamira ku Nkotanyi, kuva mission ye mu Rwanda yarangira akomeza gutanga excuses kuba yarabaye “a miserable failure”.

Noneho amaze gutangaza ko igihe yari mu Rwanda yari afite uburwayi bwo mu mutwe bwatumaga adafata ibyemezo bizima kandi vuba. Avuga ko ubwo burwayi bwo mu mutwe yabuterwaga n’imiti ya Malaria yafataga, imiti yitwa mefloquine. Roméo Dallaire avuga ko yasabye abamukuriye kuyihagarika, ariko bakanga bakamubwira ko agomba gukomeza kuyifata, kandi ko nabasuzugura akareka kuyifata bazamushira mu rukiko rwa gisilikari bakamucira urubanza (court-martialled).

Mefloquine ishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri zimwe muri zo zikaba ari: anxiety, paranoia, depression, hallucinations, psychotic behaviour, thoughts of suicide.

Ibi bisazi Roméo Dallaire avuga ko yari yaratewe n’imiti niba aribyo byatumaga abogama mu gihe Abanyarwanda twunvaga ko ingabo za UN zagombye kuba neutral ni ibyo kwibaza ho.

Wenda igihe kizagera abantu bagire ubushobozi bwo kubaza UN na Canada impanvu baretse Roméo Dallaire agakomeza akayobora mission ikomeye nk’iriya, mu gihe we ubwe yabibwiriraga ko imiti ari gufata iri kumutera ibisazi.

Source: http://www.theglobeandmail.com/news/politics/dallaire-testifies-mefloquine-drug-impaired-his-thought-process/article34235648/

Leave a Reply

Your email address will not be published.