Empty Plate

Niko ye, Iyo Singapore batarya,
Cyangwa bakarya imbwa n’inzoka,
Nibwiraga ko muri Singapore,
Uwashaka kurya ibisanzwe bitaribwa mu muco nyarwanda,
Yarya “Escargots à la bourguignonne” cyangwa “sauteed frog’s legs” cyangwa “blanquette de veau” mbese nk’abafaransa. Yarangiza akaba nka wawundi wagize ati: Nsigaye ndi umuzungu!
Naho Singapore barya imbwa n’inzoka, iyo ntuyimpe ho!

Escargots a la Bourguignonne
Escargots a la Bourguignonne


Niko ye, iyo Singapore yo mu cyuka,
Aho bacyatsa gusa, bahimba imibare
Nibwiraga ko muri Singapore,
Aho guhimba Imibare, bahimba indyo nshya,
Aho wasanga Abanyarwanda bagira bati “Escargots à la bourguignonne” twarazihaze, “sauteed frog’s legs” tuzazirya ejo,
Uyu munsi twazanywe na ya ndyo nshya muherutse guhimba, twunvise abantu bayirahirira!
Naho iyo Singapore ngo basigaye bitera icyuma mu nda (barya rimwe, cyagwa bakabwirwa, bakaburara), iyo ntuyimpeho!!

Blanquette de veau
Blanquette de veau


Niko, iyo Singapore inena ibyayo n’abayo
Iyo Singapore ni bwoko ki?
Nibwiraga ko muri Singapore,
Bakwita ku muco, bakawusigasira, bakawuraga abana babo, ibyahandi bikaza ari inyongera ariko bidasenya ibyacu.
Umuco ugizwe n’ibintu byinshi, ururimi, imigenzo (ibyo abantu bakora bashingiye, babyaye, bapfushije…), n’uburyo bateka.
Iyo Singapore abantu barira bati dukumbuye igikoma, imineke, umutobe, amateke, ikigori cyokeje, ikigage, gusomesha amata ikijumba,
Iyo Singapore ntuyimpeho.!

Boeuf Bourguignon
Boeuf Bourguignon


Mbarira, iyo Singapore igira ibicibwa abenegihugu
Iyo ni Singapore nyabaki?
Nagirango muri Singapore, abana b’u Rwanda bareshya, bakagira uburenganzira bumwe imbere y’itegeko, bakagira uburenganzira ku mitungo yabo.
Iyo Singapore agatsiko kikubihye ubukungu bwose, karya kakagwa ivutu, karangiza kagakina abandi ku mubyimba, ngo nta nzara ihari nuko ibiryo byabuze, ngo ikibazo nuko abanyarwanda batazi guteka.
Iyo Singapore ntayo dushaka. Dushaka u Rwanda rw’Abanyarwanda. Iyo Singapore, Kagame, Murutubarwe, Ange n’agatsiko bazayikorere bayijyane iyo bashaka. Nuko tubabwira amatwi bagakomeza kuyavuniramo ibiti. Amaherezo tuzayibakoreza ku ngufu, tubashoreze inkoni nkuko compaore bamushoreje imyuko. Banga kubikora ku neza, bazabikora ku nabi!!

Leave a Reply

Your email address will not be published.