FAR

Loading …

Muri iki gihe hari Campaign yo gusebya ubutegetsi bwabayeho mu bihe byashize, ibintu bivugwa 99% bikaba ari ibinyoma, ndagirango nshimire Ingabo z’U Rwanda aha ndavuga FAR. Kubwumwihariko ndagirango nshimire abasilikari babaga ahahoze hitwa mu Rubirizi hari ikigo cyororaga inkoko (Rubirizi National Hatchery) n’ikindi cyakoraga ibintu byo gutera inka intanga (artificial insemination).

Impanvu nshimira aba basilikari nuko batugiriye neza. Twari muri Stage, ubundi abanyeshuli barangizaga muri Agronomy na Veterinary iyo babaga bari muri Stage mu mwaka wa nyuma babonaga amafranga ya stage. Promotion yacu nta na rimwe twabonye. Byavuzwe ko ibihugu byayatanganga byayohereje nkuko bisanzwe ariko akaba yaranyerejwe, ntihagire na rimwe ritugeraho. Muri stage yamaraga hafi umwaka wose nta faranga na rimwe twabonye. Twirwanyeho n’imiryango yacu. Hari igihe rero twabaga nta mafranga dufite. Iyo twabaga nta mafranga dufite yo kugura ibyo kurya twajyaga gusaba abo basilikari ibiryo. BATUGABURIYE INSHURO NYINSHI, BATAVANGUYE AMOKO CYANGWA AHO DUKOMOKA. TWARAGENDAGA RWOSE TUGASANGIRA NABO, bakadufata neza ku buryo bushoboka bwose. Nta na rimwe bigeze batwinuba. Hari n’igihe twabacuraga bakabwirirwa. Kuko iyo twajyaga kubasaba ibiryo badufataga nk’abashitsi, bakatureka tukiyarurira mbere bo bakarya ibisigaye.

Unknown Far Soldier

Burya ngo uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera. Twari dufite abasilikari bari “professionals”, bari bazi inshingano yabo ko babereyeho kugirira neza abaturage aho kubahonyora nkuko bimeze ubu mu Rwanda rwa Gen. Paul Kagame. Ndagira ngo nsabe imbabazi aba FAR bose bakiriho imbabazi kubera ukuntu twabasuzuguraga, tukabita inkandagirabitabo, kandi bakatwihorera! Bari bazi ko badukomokamo, bari bakuru bacu, bakaba barumuna bacu, bakaba ababyeyi bacu cyangwa abana bacu. Ntabwo bitwaraga nk’abacancuro b’abanyamahanga, bagomba gusahura igihugu ubatunze agatoki bakamumena umutwe!

Ndagira ngo nshimire abahaye igihugu amaraso yabo. IGIHE KIZAGERA MUHABWE ICYUBAHIRO MUKWIYE.

Umusomyi wa Iwacu Heza JEANNETTE MUTEGARABA.

Leave a Reply

Your email address will not be published.