Mpayimana

Philippe Mpayimana aravuga ko natsinda amatora atazanjenjekera abagore babyara abana barenze batatu.

Mpayimana avuga ko uzajya arenga kuri ibi ubufasha bumwe bwa Leta atazajya ahabwa.

Ibi uyu mukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yabivugiye mu Ntara y’Iburengerazuba aho yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Mpayimana w’imyaka 47 kuri uyu wa Kane yari mu mirenge ya Nyamyumba na Kanama muri Rubavu, akomereza mu mirenge ya Mukamira na Rambura yo mu Karere ka Nyabihu.

Mu butumwa yahaye bamwe mu baturage bamutegaga amatwi, yababwiye ko azazana amavugurura akomeye natsinda amatora.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba tariki ya 3-4 Kanama 2017, aho azaba ahatanye na Paul Kagame na Frank Habineza.

Avuga ko mu gihe azaba atsinze, hari byinshi azazana mu gihugu ngo bidasanzwe birimogu hangana n’ababyara abana benshi.

“Nzagabanya imbyaro ku buryo zitarenga eshatu, umugore ni we urebwa n’abana bavuka, ntakwiye kurenza abana batatu”

Yunzemo ati “Bya bindi byo kuvuga ngo babyare abo bashobora kurera, bigomba gusimbuzwa no kuvuga ngo babyare abo igihugu gishobora kurera.”

“Nzakora igisa n’ itegeko, abagore ntibakwiye gukomeza kubyara uko bishakiye, hari abakobwa babona abagabo bafite amafaranga bakamwibyazaho umwana batabyumvikanyeho, ibyo ntibigomba, tugomba ku babwira bakagira ubushoshozi, njye nta bwo nshaka kubatetesha, abo bombi bagomba kugira ibisobanuro batanga.”

Bamwe mu baturage baganiriye n’Izubarirashe.rw bavuze ko bishimiye ubutumwa atanga, cyane ko ngo bumva adasenya ibyakozwe.

Mpazimpaka Jean Marie Vianne utuye mu Murenge wa Mukamira yagize ati “Njye niteguye kuzamutora kuko numvise udasenya ibyakozwe, gusa n’ ibyakozwe turabishima kuko twageze ku iterambere ryinshi.”

Naho Nyirankunzimana Epiphanie wo Murenge wa Rambura muri Nyabihu we yagize ati “Ndumva ibivugwa n’ubundi byarakozwe, gusa ni byiza ko twumvise ibitekerezo byawe kandi ntayo bitwaye.”

Urugendo rwa Mpayimana rwaranzwe n’ubwitabire buke kuri uyu munsi wa Karindwi wo kwiyamamaza.

Uyu mukandida yavuze ko byatewe n’uko ubuyobozi bwagiye butegura aho akorera ibikorwa bye, mu gihe ubusanzwe aho yabonaga abantu benshi ariho yatangiraga kwiyamamaza.

Muri uku kwiyamamaza kandi hagaragaye Perezida wa Komisiyo y’igihugu y`amatora Prof Kalisa Mbanda, wavuze yazanwe no kureba uko aba bakandida bitwara.

Biteganyijwe ko Mpayimana akomereza mu karere ka Ngororero tariki ya 21 Nyakanga 2017.

Source: http://izubarirashe.rw/2017/07/nintorwa-nta-mugore-uzemererwa-kurenza-abana-batatu-mpayimana/

Leave a Reply

Your email address will not be published.