Burkinafaso

Nabera ndemeranya na Paul Kagame, urubyiruko rw’abashomeri rugomba kwihangira imirimo. Paul Kagame ukunda kwishongora no gukina abantu ku mubyimba, ibi abivuga yirengagije ko abana nta gishoro baba bafite, ikindi nuko abana benshi barangiza amashuli nta “skills” zifatika baheraho bihangira imirimo kubera uburezi bwazambye.

Ariko ndacyahamya ko “once in my life” nemeranya na Paul Kagame, urubyiruko rukwiye kwishakira akazi. Mu gutekereza ubuzi bushoboka rero nasanze akazi ka mbere urubyiruko rushobora guheraho ari aka:

GUHIRIKA PAUL KAGAME N’AGATSIKO KE KARI KUYOGOZA U RWANDA.

Imyigaragambyo Yahiritse Blaise Compaore
Imyigaragambyo Yahiritse Blaise Compaore

Paul Kagame n’agatsiko ke bikubiye ubukungu bw’igihugu bwose. Akazi gatangwa hakurikijwe ikimenyane. Abashomeri bakubwira ko no kubona aya taxi, cyangwa nk’abakobwa kubona amavuta yo kwisiga aba ari ikibazo. Niko, umuntu ubona n’amavuta yo kwisiga bimugoye yakura he ayo gutangiza business?

Revolution hafi ya zose zikorwa cyane cyane n’abasore n’inkumi b’abashomeri. Aba akenshi usanga ari abantu bato batereranwe, batitabwaho, ibibazo byabo bikirengagizwa, n’igihe bagize ngo bagize icyo batangaza kuri “situation” yabo bagakoresha invugo irimo agasuzuguro n’agashinyaguro nkiyo duherutse kunva igira iti “nimwihangire imirimo”. Nta soni? Bayihangire bate? Ukeka ko badafite ideas & dreams? Ukekako banejejwe no kwirwa biyicira isazi mu jisho? Ko batifuza kujya ku kazi nk’abandi, bakabona ako ka paycheck, bakagura utwenda twiza, bagashaka ahantu heza ho kuba, bakagura ka telephone kagezwe ho, bagasohokana umukunzi wabo… Njye wandika iyi nkuri nzi abana bamaze imyaka ine, itanu barangije college, bakaba bamaze iyo myaka yose ari abashomeri.

Malcom X yarwanije agasuzuguro k'Abazungu
Malcom X yarwanije agasuzuguro k’Abazungu

Kutita ku bana b’abashomeri ni ikosa rikomeye kuko aba nibo “ejo h’igihugu”. Iyo iyi “demographic” irakaye ikagira iti “enough”, bamera nk’intare ibyukije umugara. Rightly so, niba aribo ejo hazaza, kuki batagira uruhare rukomeye mu kuhategura no kugena uko bifuza hazaba hameze? Kuki umuntu nka Paul Kagame ashobora kwiharira urubuga rwa politiki, se ibyo atabashije gukora mu myaka 25 yunva azabibasha muri izi mandats ashaka kwiba? Amateka yerekana ko abanyagitugu systems zabo zihera hejuru, zikagenda zimanuka, ibintu bizamba kurushaho, bikarangira bibashwambukuyeho, bikarindimuka no hasi ngo piiiiiii nka twin towers i New York uko zarindimutse nko mu masegonda atatu! Ako gasuzuguro ko kuvuga ngo umuntu umwe Paul Kagame niwe ufite igihanga cyameze mo ubwenge ndengakamere, abandi bose ntibazi icyerekezo bakwiye kugana bityo u Rwanda rugomba kugendera kuri politiki ya humiriza nkuyobore, pfuka umunwa nkuvugire, kagomba gucika burundu, tugomba kukarwanya twivuye inyuma. Abana bo muri kino gihe barajijutse, baba bazi icyo bashaka, bazi society iri ideal kuri bo. Ibi bibaragarira mu bitekerezo aba youths bacu batanga iyo babonye ka opportunity ko gutanga ibitekerezo bisanzuye. Bakwiye guhabwa urubuga bakareka gupfukiranwa.

Nelson Mandela
Yafunzwe Imyaka 28 azira kwanga akarengane

Ntabwo u Rwanda ruzigera ruba paradizo, problem free country. Nta gihugu na kimwe kizigera kibaho nta social issue n’imwe no muri USA habayo ibibazo nk’iraswa ry’abirabura bikozwe na police. Icyo mu bindi bihugu baturusha, nuko bashobora kuvuga ibitagenda badatinya kubizira, bashobora kuvuga amateka yabo, ameza n’amabi. Ariko uziko no kubona uwo utakira ukamubwira akababaro kawe bituma wunva uruhutse kandi ikibazo kigihari! FREEDOM OF SPEECH MU RWANDA IGOMBA KUBONEKA VUBA NA BWANGU, GUPFUKWA IMINWA BIMAZE GUTERA ISHOZI!

Tugarutse ku banyagitugu rero, iyo ibyabo byatangiye guhengama, cyangwa kumungwa bihereye mu mizi, foundations zatangiye gusaduka, abantu bashobora gusunika, bagahenura. Kagame na system ye ni aha bageze. Ababwiwe kwihangira akazi rero turabararitse, nimubyutse umugara mumere nk’ingwe y’ingore ibuze ibyana byayo, muze twihutishe iyi revolution, nitumara kubaka u Rwanda rutekanye, abantu bafite freedom yo gupanga ubuzima bwabo uko babishaka, ntawubaragije akabuno k’imbunda, ubuzi muzabuhanga, u Rwanda rwongere rube u Rwanda, aho abantu barya, bakanywa, bagasaba abakobwa, bagashyingira, abana bagatera agapira mu muhanda, bashiki babo bakina mbata mu mbuga, wenda bagacishamo bagaterana amabuye, kids will always be kids, ubundi bagahurira kuri snap chat, periscope, play stations whatever kids do these days. Abanyamerika baravuga ngo “freedom isn’t free”. Uburenganzira burarwanirwa!

Abanyamerika barwanira kwibohoza
Abanyamerika barwanira kwibohoza

Nta revolution nzi yabaye itarangajwe imbere naba youths. Kagame azahirima aruko abato murambiwe akarengane muhagurutse, mukirwanaho, mu ganaranira uburenganzira bwanyu.

2017 = year of resistance!

Leave a Reply

Your email address will not be published.