Linux

Abantu benshi bamenyereye “Operating System (OP)” yitwa “Windows”, bamwe usanga batazi ko habaho izindi (OP). Ntabwo turarondora list hano kuko nindende cyane. Turashaka kuvuga kuri OP ikoreshwa cyane, ariko igitangaje nuko usanga abantu benshi batayizi. Iyo ni OP yitwa “Linux”. Linux impanvu itazwi cyane nuko ikoreshwa cyane kuri za “servers”, google, facebook, stock market, n’izindi companies zikomeye cyane zikoresha linux. Ariko abantu benshi batangiye kuyikoresha mu ngo kuri za “PC” (personal computer). Ikindi gitanzaje nuko Linux ari ubuntu. Ushobora kuyishira muri machine yawe ku buntu. Windows siko bimeze. Niyo uguze machine ikazana na OP ya windows, burya nayo uba wayiguze, nuko batabikubwira! Company yakoze iyo machine iba yarunvikanye na Microsoft uko bazagabana amafranga wishuye.

windows
windows

Linux igira version nyinshi cyane kuburyo zishobora gutera urujijo abantu bagitangira kuyikoresha. Version (icyo bita distro) ikoreshwa cyane n’abantu bagitangira kwiga gukoresha linux ni iyitwa Ubuntu. Ariko hari izindi nyinshi.

Ubuntu Desktop
Ubuntu Desktop

Hejuru navuze ko linux ikoreshwa naza Companies zikomeye. Ushobora rero kwiga linux ukaba expert, izo companies zikenera abo bita “linux administrators” . Ni akazi keza, kandi gahemba neza!

Niba wunva icyongereza ukaba ushaka kwiga linux, iyi Youtube channel ni nziza. Ufashe nk’ukwezi cyangwa abiri, ukareba izo videos witonze, ugashira linux muri machine yawe nkuko abyerekana, ugakora ibyo akora cyose uko abikora, ukabisubiramo kugeza ubyunvise neza, Nyuma y’amezi abiri waba uri hafi kuba expert, wajya no gushaka akazi nka linux administrator. Muri IT,  depending on a country, hasigaye hari companies zitakibaza “college degrees”, icyo ziba zishaka nuko uba uzi ibyo bashaka ko ubakorera. Uko wabyize ntibibareba upfa kuba ubizi utarimanganya! Good Luck! If you decide to try it out, let me know how it is going to work out! Ufite ikibazo wanyandikira ukoresheje contact form!

Leave a Reply

Your email address will not be published.