Diane Rwigara

Hari uwaba azi amakuru ya Diane Rwigara? Hashize hafi icyumweru ntakintu atangaje. Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hatangajwe amakuru ko atemerewe kwiyamamaza. Diane Rwigara uri “outspoken” ntabwo byunvikana ukuntu ataba yaragize icyo atangariza Abanyarwanda n’abafana be icyo atekereza kuri iriya decision ya NEC irimo amanyanga menshi cyane n’umugambi mubisha wo kumugirira nabi ( kumufunga ).

Twizere ko DMI itamubandanye muri “safe-house somewhere” imukorera iyicarubozo, cyangwa se yaba afungiye mu rugo ngo atabonana n’abanyamakuru, bakaba baramwambuye telephone ze kugirango adakomeza kubambika ubusa atangariza isi yose imikorere igayitse y’agatsiko gakuriwe na Paul Kagame!

Leave a Reply

Your email address will not be published.