Impunzi zambuka ikibuga i Goma

Muri ino minsi twibuka genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, tugomba no gutekereza kuli politiki mbi iri gukorwa mu Rwanda n’ubutegetsi buriho ubu. Izi poliki mbi nizo ziteza umwiryane mu bana b’u Rwanda, zigatuma tumarana! Uretse Abatutsi bishwe bakicwa n’Abahutu b’intagondwa bashakaga guhanagura kw’isi icyitwa Umututsi cyose, hari n’Abahutu bakubye inshuro nyinshi Abatutsi bishwe, abo Bahutu bakaba barishwe n’Abatutsi bari mu mutwe wiyise Inkotanyi ari nawo waje guhindukamo Ingabo z’u Rwanda kugeza magingo aya. Abo bahutu bishwe bazira uko bavutse, Kandi ababishe bashakaga gukura kwisi icyitwa Umuhutu cyose. Ubwicanyi bwakorewe Abahutu bwateguranwaga ubwitonzi, bugashirwa mu bikorwa hagamijwe kubatsemba bose, abato, abakuru, abize, abatarize, abakire, abakene, bose bose baricwaga nta kuvangura. Iyi niyo definition ya genocide. Jonathan Musonera yemeza ko kwica Abahutu byatangiriye muri Uganda, bikomeza mu Rwanda mu ntambara yatangiye mu 1990 ikamara imyaka ine, nyuma ikaza kwisuka muri Congo. Abahutu bahizwe bunyamaswa kugeza za Angola naza Centre Afrique.

Impunzi zigabana Infashanyo
Impunzi zigabana Infashanyo

Kwibuka ntabwo bigomba kuba “privillege” ya banwe” Ni ngombwa kwibuka abazize Ntampongano n’imipanga, ariko n’abazize akandoyi n’agafuni, inzara, macinya, amandizi arimo uburozi, kuribwa n’ibikoko, kurohama mu nzuzi, n’akandi kababaro karenze igipimo (ku buryo bigoye kubona amagambo yavuga uburemere bwako) Abahutu bashizwemo kubera intambara bazanyweho n’Inkotanyi, nabo bagomba kwibukwa. Ibi bigomba guharanirwa kugeza bigezweho. Uretse nuko abazize agafuni bagomba kwibukwa, ababigizemo uruhare bose bakidegembya bagomba kubihanirwa abagomba gufungwa bagafungwa, ndetse bagatanda indishyi z’akababaro. Bagomba gukurwa ku butegetsi kandi byihuturwa, ntabwo bikwiye ko “war criminals”, “genocide perpetrators” kwisonga hakaba hari uwitwa Paul Kagame, usanga aribo bayobora igihugu, bashiraho amategeko, bashinzwe umutekano, kandi banakomeza ubukozi bwibibi n’ubuhemu usanga bwarabokamye ku buryo nyuma y’imyaka hafi 25 usanga ubunyeshyamba bwaranze kubashiramo. Ibi ni ishyano rigomba kwamaganwa, rikaba rigomba guhagarikwa once and for all! Umunyarwanda wese akwiye guhaguruka akarwana inkundura kugira ngo ibi bigerweho, mu Rwanda hongere haboneke umutuzo n’amahoro kuri buri wese, akarengane gacike burundu.

Umugore uhetse umwana ananiwe
Umugore uhetse umwana ananiwe

Naho kwibuka bamwe (Abatutsi), abagize akababaro ndetse karenze akabo, aha ndavuga Abahutu, bo bakaba batemerewe kwibuka, ahubwo bakaba bategekwa kujya gufasha bamwe mubabahekuye kurira no guhahamuka, ibi ni agashinyaguro. Nugucuma urutoki mu gisebe! Ntabwo nanze kwibuka Abatutsi bishwe nabi. Ntabwo mpakana genocide yakorewe Abatutsi ( ndabizi ko hari abarahaguruka bagashinga, banshinja guhakana genocide y’Abatutsi ) Njye wandika iyi nkuru nemera genocide yakorewe Abatutsi. Abahakana iyo genocide cyangwa bapfobya ni abasazi. Genocide yabaye ku manywa y’ihangu, camera z’isi zose zifotora. Icyo ndwanya nuko Abandi nabo babaye kimwe ( cyangwa bababaye kurushaho ), bo batarira, ngo bibuke ababo, babashyingure mu cyubahiro, bahoze, bahozwe! Aka karengane njye ndakanze! Iyi politiki kandi ikurura akandi karengane kangomba tugomba kurwanya twivuye inyuma. Nko kuba abantu bamwe cyangwa abana babo bashobora gufashwa, bakubakirwa, bakarihirwa amashuri kubera ko ari abacikacumu, mu Rwanda utari umucikacumu ni nde? Abantu batahekuwe n’iriya ntambara ari mu Bahutu, ari mu Batutsi ni bake! Hakwiye ubutegetsi bushya, kuko ibi byose bigomba gusubirwamo, akarengane kagacika, Abanyarwanda bose bagafatwa ku rwego rumwe nta busumbane n’ubutiriganya mu gutanga imirimo, amashuli, infashanyo za leta n’ibindi nkibyo.

Ubuzima Bwo mu Nkambi
Ubuzima Bwo mu Nkambi

Abatemerewe kwibuka mu ruhame, mu gihe tugiharanira uburenganzira bwacu bwo kwibuka abacu bazize akamama, no kubashingura mu cyubahiro, impozamalira ziturutse mu babigizemo uruhare bose uhereye ku mwicanyi mukuru Paul Kagame, inshuti zabo nkaba Bill Clinton, mugomba kumenya kwibuka mu mitima yanyu. Aha niho ha ngombwa, kandi aha ntamunyagitugu ( uko yaba akomeye kose ) ubasha kugenzura ibihabera. Mube intwali, mwiyubake mwubake imilyango yanyu muyiteze imbere uko Imana ibashoboje (dore ko ubugome bumwe babuterwa n’ishyali ry’uko abantu bari babayeho neza), muharanire uburenganzira bwacu nubw’abatabatutse, ababishoboye mwite ku nfubyi leta y’ingome ishaka kugira ibicibwa mu gihugu cyabo, ikababuza uburenganzira bwabo ku mateka, kuri buno ( imyigire myiza, imibereho myiza, ubwigenge ), no kuri ejo hazaza.

Impunzi
Impunzi

Fata iminota mike wibuke abawe, izo ntwali zazize akamama, wibuke iyo nzira ndende itagomba kwibagirana! Ntibigutere guhahamaka, ahubwo kenyera ukomeze kuko urugamba ruracyali rwose. Nta bundi buryo dushobora kubona uburenganzira bwacu n’ubw’abatabarutse, atari ihirikwa ry’ubutegetsi buriho mu Rwanda bwuzuye inkoramaraso n’ishyirwaho ry’ubutegetsi bushya bunogeye Abanyarwanda bose!

Izindi mpunzi i Goma
Izindi mpunzi i Goma

Comments

  1. Ariko noneho hahahahaaa, aho mwahereye uziko mutaruha koko??!! Ubuse murenda ngo mucire twikubite??! Ngo politic mbi??! Iyiba politic mbi natwe twari kubabwira ko ikirahuri cyuzuye.. Ni muve ibuzimu mujye ibumuntu erega guhora ishyamba kwanyu ntacyo bimaze Dore murashaje mugiye kuzagwa ishyanga , ese ubwo nuwuhe murage muzasigira ababakomokaho atari igihugu cyanyu U Rwanda kandi kizira amacakubiri?! Hahah ndagutumiye uzaze urebe cg ukoreshe itumanaho urebe u Rwanda ubu Abanya Rwanda twunz ubumwe ntitugikeneye Igorekwa ryamateka.

Leave a Reply

Your email address will not be published.