Kimironko

Hari amakuru avuga ko Gereza ya Kimironko yafashwe n’inkongi z’imiriro ndetse ngo hakaba hunvikanye amasasu muri kino gitondo cyo kuwa gatanu 3/31/2017. Izi nkongi z’imiriro ziteye kwibaza, iyaba twabaga mu gihugu kizima, aho inzego z’ubuyobozi zikorera Abaturage, hagombye gukorwa iperereza ryimbitse, inkomoko y’iyi miriro ikamenyekana, hagafatwa ingamba kugirango bihagarare. Kuva ubutegetsi buyobowe na Paul Kagame buhumeka Ikinyoma, kurusha uko abantu duhumeka umwuka, ntabwo tuzigera tumenya ukuri nyako kwihishe inyuma y’izi nkongi z’imiriro. We can only speculate.

Mbere y’uko Shitani ( Kagame na RPF ) itera intebe mu Rwanda, kuki nta miriro yahabaga? Ariya mazu akunze gushya ni amazu yubatswe kera, yariho kubwa Kayibanda no kubwa Habyarimana. Muri icyo gihe cyose, nta na rimwe inyubako runaka yigeze ifatwa n’umuriro. Ari commercial buildings, ari residential homes, nta na rimwe nigeze nunva umuriro muri Kigali. Inkongi z’imiriro ni agashya ko muri Singapore ya Paul Kagame. Umuntu ntabwo yaba yibeshye avuze ko ino miriro ifitanye isano n’ibintu byakozwe n’ubutegetsi buriho buno. Niba atari ibintu bikoranwa ubuswa nka electrical wiring, AMAZU ATWIKWA KU BWENDE. Kuko byose birashoboka muri buriya butegetsi bw’agahotoro, bw’abantu bafite ubugome ndengakamere.

Ikintu giteye kwibaza gituma nkeka ko ziriya nyubako zitwikwa ku bwende nuko hashya amazu y’ubwoko bumwe gusa. Iriya miriro iramutse ari “act of god”, imiriro yafata amazu randomly. Siko bimeze. Kuki hashya Amagereza gusa??? Izindi nzu zigeze kwibasirwa n’imiriro zari “old stores” zitashakwaga na ziriya siha rusahuzi zigabije u Rwanda. Gufunga umuntu mu buzima bubi bushoboka bariya bantu bafite umutima wa Kinyamaswa ku buryo bunva ako kababaro kadahagije, bakunva bagomba kubababaza kurushaho, niyo mpanvu batwika ariya magereza. Cyangwa se bayatwika bashaka kwica Abanyururu. Umunsi umwe tuzunva ngo 1930 yafashwe n’inkongi y’umuriro Intwari yacu Victoire Ingabire Umuhoza ahiramo, cyangwa araswa ashaka gutoroka. Nibwira ko ziriya nkongi aricyo zigamije.

Cyangwa se bazitwika bagirango babone uko basabiriza amafranga mu bazungu. Bagira bati zirashaje zihora zifatwa n’imiriro none dukeneye amafranga yo kuzivugurura, Kagame naza Companies ze zubaka zikaba zibonye contracts z’akayabo k’Amafranga. Ikigaragara nuko iriya miriro itari “act of god”, ikongezwa n’abagizi ba nabi kandi babikora ku bwende.

Ubundi leta zaberagaho gukorera abaturage, kubarindira umutekano, kurwanya abagizi ba nabi none leta dufite mu Rwanda niyo mugizi wa nabi. Ibaze Leta isahura, iroga, ihotora, none igeza naho iba arsonist. Ibi byose ni ibyaha bihanishwa imyaka myinshi y’igifungo. Kuva bikorwa na leta ( kandi ariyo yagombye kuba ibirwanya ) amaherezo azaba ayahe? UMUTI NI UMWE RUKUMBI: GUHIRIKA UBUTEGETSI BUBI BUHAGARARIWE KW’ISONGA N’UMUGIZIWANABI MUKURU PAUL KAGAME, TUGASHIRAHO UBUTEGETSI BUKORERA ABATURAGE.

Leave a Reply

Your email address will not be published.