Vote

Banyarwanda, Banyarwandakazi, abakandida  bazima batangaje ko bazahatana mu matora yo mu kwa munani ni Nahimana Thomas na Diane Shima Rwigara. Tuzi neza ko Nahimana Thomas atazemererwa kwinjira mu Rwanda ngo ahatane, Diane Shima Rwigara uri mu Rwanda, tuzi neza ko atazahabwa amahirwe yo guhatana mu matora ari fair, nta manyanga. Paul Kagame asigaye yunva umubare 35 akinyarira. Paul rero azakoresha amayeri yose, abuze amahirwe uriya mukobwa mu byukuri umurusha ubutwari ubushobozi n’ubumuntu nkuko yakoze ibishoboka byose akabuza Nahimana Thomas amahirwe yo guhatanira umwanya wa Perezida. None, reka tumere nka wa mutindi urota atuye muri mention, yakoresheje banquet.

Nahimana
Nahimana

Reka tuvuge ko habaye amatora nyamatora, Kagame akabisa abagabo bazima, badafite uburwayi bwo mu mutwe, badafite ibiganza bijejeta amaraso, kandi bafite imigabo n’imigambi, mbese bafite icyerekezo kigaragara bashaka kuganishamo u Rwanda, icyerekezo kitari guhindura u Rwanda mo Norh Korea, ariko ugatricka abantu ukabemeza ko Rwabaye Singapore, Abagabo (aha ndagirango usoma asobanukirwe ko na Diane Rwigara ari mubo nvuga), bafite gahunda yo kunga Abanyarwanda, gukemura ibibazo by’ubukungu, uburezi bwazambye, n’ibindi bibazo by’insobe u Rwanda rurimo (ibyinshi byatewe na Paul Kagame ushaka kugundira ubutegetsi kugeza apfuye), ayo matora rero abaye  nkuko tubirota mu nzozi nka wa mutindi urota atunze ibya mirenge ku ntenge, watora nde?

Rwigara
Rwigara

Tora Hano

  • Miss Diane Shima Rwigara (62%, 8 Votes)
  • Father Thomas Nahimana (38%, 5 Votes)

Total Voters: 13

Loading ... Loading ...

Leave a Reply

Your email address will not be published.