Paul Kagame

Paul Kagame yibeshye rwose, ijambo rye yaribwiye abantu batari bo. Ikintu Paul Kagame yagombye kuba yakoze nukujya iwe, akajya muri bathroom, agahagarara imbere ya mirror, maze ririya jambo yavugiye mu nama yumushikirano akaryisomera.

Paul Kagame yanenze ikibazo cy’umutekano muke aho yavuze ibintu byo gutera abantu ibyuma, avuga ukuntu umuntu ashobora kugenda ntazigere agaruka, n’ibindi nkibyo. MU RWANDA NINDE URUSHA KAGAME KURIGISA ABANTU, KUBATERA IBISU, KUBANIGISHA IMIGOZI, KUBARASA, KUBAFUNGIRA UBUSA? NINDE WARI UMAZE IBYUMWERU BIBIRI ABITSE MADAME VIOLLETTE UWAMAHORO MU MWOBO ABANTU BATAZI AHO UHEREREYE URETSE KAGAME?

Yongeye anenga abiba amafranga ya Leta. Mu Rwanda haba hari umuntu urusha Paul Kagame gusahura u Rwanda?

Cyakoze yemeye ko mu Rwanda hari ikibazo cy’inzara n’ikibazo cy’itechnika. Ikibazo nuko Kagame yisamye yarasandaye! Nkuko Nahimana Thomas yabivuze, Kagame nta legitimacy agifite. Ibibazo byinshi dufite mu Rwanda, Paul Kagame yabigizemo uruhare runini. Ntabwo mbonako Kagame yabasha kubikemura kandi ariwe nyirabayazana..

Paul Kagame akwiye kumenya ko ibyo atakoze “in his haydays”, akiri umusore, agikunzwe n’abanyarwanda benshi cyane abo bafatanije urugamba rwo kubohoza u Rwanda. agikunzwe n’ibihangange byo kwisi bimusukira amafranga, ntabwo uzabasha kubikora buno ufite ibibazo bigenda birushaho kwiyongera, kugeza naho bivugwa ko no mu rugo iwe umuriro uri kwaka. Paul Kagame ukunze kutubarira mu kirimi tutunva, dore ko ugikunda kubi ukakirutisha Ikinyarwanda cyacu, nanjye nakubwira nti: “Your wicked ways are catching up with you!” Mu advice to you is this “Hold a free and fair election, and step down. Let someone with a fresh mind take over”. Your record is an immense body county of the people you killed since you were very young. Other than that you are a total failure. You are the worse ruler in Rwanda’s history.

Leave a Reply

Your email address will not be published.