French Soldiers

Mu minsi yashize twabagejejeho inkuru igira iti “Paul Kagame Ahora Yikanga Iki?”. Paul Kagame utubwira ko u Rwanda rutekanye, mu kandi kanya akavugako Ingabo zigomba kuryamira amajanja, ukibaza uti niba u Rwanda rutekanye ingabo zigomba kwitegura intambara iturutse he?

Byamenyekanye rero ko Paul Kagame atewe ubwoba n’Abafransa bari muri Uganda. Museveni ushobora kuba atakimeranye neza n’abahoze ari “guardians” be nukuvuga abanyamerika n’abongereza, yabanjye gushaka kwerekeza kwa Putin( Russia) gushaka yo amaboko ariko asanga bitamugwa neza. Solution yaje gusanga yaba nziza kurushaho, nukutihenura burundu kuri west, nibwo yahisemo kugana muri France. Ibintu bitangaje cyane urebye amateka ya Uganda.

Peteroli iherutse kuvumburwa muri Uganda icukurwa na company y ‘abafransa yitwa Total, uretse ibyo Ingabo z’abafransa zitoza iza Uganda. Kubera izo ngabo za France ziri ku butaka bwa Uganda, muri iki gihe hari urwikekwe hagati y’u Rwanda na Uganda. Noble Marara yemeza ko Kigali yose iri kujagajaga abasilikari kandi ko u Rwanda rwarunze ingabo nyinshi ku mupaka w’u Rwanda na Uganda. Kanda hano ukurikire icyo kiganiro

Ese Kagame Akwiye kugira ubwoba cyangwa yikanga baringa?

Iki kibazo kiragoye gusubiza. Abazungu burya nabo bameze nk’ ariya mabandi yigabije u Rwanda. Biragoye kumenya ikibagenza ariko ikizwi nuko batajya bagenzwa na kamwe, akenshi baba bafite hidden agenda. Abafransa rero bashobora kuba bari muri Uganda kubera inyungu (economical na political) zabo wenda nta gitekerezo bafite ku Rwanda, cyangwa bashobora kuba batarigeze bibagirwa u Rwanda rwigeze kuba nka territory yabo, bakaba bashaka kongera kurubohoza baturutse Uganda. Bashobora kuba bashaka guca mu cyuho abanyamerika buno bahugiye mu bibazo bitari bike iwabo. Ikigaragara nuko bateye Paul Kagame ubwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published.