rnc-logo

RNC ishyaka ryari risigaye mu byukuri rifite akantu ko kwirata ko rimaze kuba ishyaka rikomeye, rikaba ryitwaraga nkaho ariryo rizahangamura Kagame, mbese ryabaye indashyikirwa muri opposition ibyaryo bitangiye kuba amayobera. Umuntu yakwibaza niba ritamaze no gusenyuka kuburyo risigaye ari igipampara.

Ishyaka ryatangiye ririmo abantu bakomeye, ariko bose bagiye barivamo, bamwe bucece, abandi bavuza induru. Aha natanga ingero nke z’abantu nka Rusesabagina, Dr Paulin Murayi, Theogene Rudasingwa, Calixte Sankara n’abandi. Abenshi bavuyemo bakunze gushira mu majwi umuntu barega ko akoresha igitugu gisa cyangwa kiruta icya Kagame. Uwo nkeka ko ari ntawundi ari gen Kayumba Nyamwasa.

Nyuma y’ibintu bimaze iminsi bibera muri iri shyaka umuntu yakwibaza niba ritamaze gusenyuka burundu. Ibyaribyo byose ntabwo nkeka ko hari umuntu ufite ubwenge ugifitiye icyizere iri shyaka, ryari ryarahaye Abanyarwanda ikizere ko  ubwiyunge, democracy, mu Rwanda rutarimo umunyagitugu/umwicanyi Kagame bishoboka.

Isenyuka rya RNC kandi ryerekanye ikindi kibazo Abanyarwanda dufite: Amashyaka aba ari ibipampara, mo imbere baryana, twe twibwira ko hari amashyaka ari gukora, ari hafi kudukiza ishyano Kagame na RPF ye!

Njye nshigikiye igitekerezo cya Callixte Sankara. Amashyaka ararambiranye kandi ntacyo azatugezaho. Hakwiye gushakwa indi nzira, undi muti. Ndi kumwe na Sankara Callixte, dukwiye gukora igisilikari cy’Abanyarwanda ( kitari icy’ubwoko cg akarere ). Revolution itamena amaraso ibyo ni indilimbo z’amasimbi n’amakombe kandi Abanyarwanda barazihaze. Tugomba kuganira na Kagame mu rurimi yumva, nibwo buryo amatwi ye ameze nkarimo ibiti azumva!

Leave a Reply

Your email address will not be published.