*Ngo umugabo wiyambura imbere y’umwana aba yumva ameze ate??!!

Kuri uyu wa 26 Nzeri mu nama yahuje inzego z’abagore ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba (CNF) na Komisiyo y’Inama y’igihugu y’abagore bize ku bitera iki kibazo n’ingamba zikwiye gufatwa ngo gihagarare. Ababyeyi banenzwe kubera uruhare babigiramo, izi nzego nazo zifata ingamba zo kutihanganira abantu bakuru basambanya abana.

Mu nama yahuje izi nzego z'abagore mu Ntara y'Iburengerazuba

Mu nama yahuje izi nzego z’abagore mu Ntara y’Iburengerazuba

K’umugoroba w’ababyeyi Guverineri Alphonse Munyantwari yanenze abagize izi nzego z’abagore ko usanga barawuhariye ababyeyi b’abakene ko ababyeyi b’abayobozi n’injijuke n’abifashije batajya bawitabira kandi ari bo bakawugiyemo bakigisha abandi.

Yavuze kandi ko hari ikibazo cy’abitiranya umugoroba w’ababyeyi n’ibimina aho usanga ari ibyo bibereyemo kuko batanafite ubajijura ku ntego z’umugoroba w’ababyeyi wigirwamo imibanire, guca umwanda, gutoza ababyeyi kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere…

Ibi ngo ntibyubahirizwa bityo bigatuma haboneka abana benshi baterwa inda harimo n’ababo bayobozi.

Iyi nama yibanze cyane kandi ku kibazo cy’abana baterwa inda aho Francoise Mukandekezi  Perezidante wa CNF Iburengerazuba yavuze ko mu mezi atatu ashize habaruwe abana 2 023 batewe inda mu Ntara y’Iburengerazuba, iki ngo ni ikibazo giteye inkeke cyane.

Umwe mu bagore wari wavuye i Kigali n’agahinda kenshi yagize ati “Mwibaze ukuntu iyo dukuramo imyenda imbere y’abagabo bacu tuba tumeze cyangwa iyo abagabo bayikuyemo uko baba bameze, noneho murebe umugabo ukuramo imyenda imbere y’umwana w’imyaka 12!!” Yavugaga ko aba ameze nk’umusazi.

Atanga urugero rw’umupolisi w’inyenyeri eshatu baturanye (i Kigali)  watangiye gusambanya umwana afite imyaka 12 aza kumutera inda afite imyaka 16, ariko ngo kubera ubushobozi afite byarangiye wa mwana agiye gushinjura wa mupolisi.

Avuga ko ababyeyi bafite ikintu cyo guceceka bakabaha udufranga ducye bagaceceka… iki ngo ni ikibazo gikomeye. Kuri we ngo abagabo basambanya abana bakwiye guhagurukirwa byihariye.

Ati “niba uri umubyeyi ukemera kuvanamo imyenda imbere y’umwana uba wumva umeze ute?”

Guveriner Munyantwari yasabye abagize izi nzego n'ababyeyi muri rusange kwigisha abana babo ubuzima bw'imyororokere bashize amanga ngo nibura n'uzajya mu nzira mbi azagaruke ari muzima kuko yigishijwe gukoresha agakingirizo

Guveriner Munyantwari yasabye abagize izi nzego n’ababyeyi muri rusange kwigisha abana babo ubuzima bw’imyororokere bashize amanga ngo nibura n’uzajya mu nzira mbi azagaruke ari muzima kuko yigishijwe gukoresha agakingirizo

Uwamwiza Dativa wavuye mu nzego z’abagore muri Ngororero avuga ko bafite ikibazo kitwa ‘ceceka’ ngo umubyeyi akazana nk’akana kabyara ke mu rugo umugabo we akagatera inda umugore yarangiza agaceceka.

Uwamwiza ati “abagore bafite ikibazo cya ceceka… ntiteranya… nibamufunga ni inde utunga urugo…. turaba dusebye… abagore bakwiye kugira uruhare mu kudahishira aba bagabo kugira ngo ikibazo gikemuke.”

Christine Kanyange umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe iterambere ry’ubukungu  yavuze ko nabo nk’ababyeyi hari ababigiramo uruhare, aho usanga hari umubyeyi urara mu kabari akururana n’abagabo, uwo ngo nta rugero atanga kuko atakwigisha umwana kwitwara neza nawe yaraye ukururana n’abagabo.

Guverineri Alphonse Munyantwari yanenze cyane imyigishirize y’ababyeyi ko batabwira abana ubuzima bw’imyororokere yabo bashize amanga.

Ati “Uwo mwana nagende abe ikirara ariko azi gukoresha agakingirizo aho azagarukira nibura azagaruke ari muzima.

Mwirirwa muvuga indagagaciro na bibiliya… nabyo ni byiza ariko mumwigishe n’ubwo buzima bwe abumenye, amenye ibyago yahurira nabyo mu busambanyi. Nimubwize ukuri abana mubigishe isi barimo.”

Guverineri avuga ko bashyize imbaraga mu gukurikirana abangiza abana, ngo bagiye kwegeranya urutonde guhera ku midugudu bareba abana b’ababkobwa bagiye baterwa inda abazibateye bakurikiranwe nta kujenjeka.

Ababyeyi binenze ubwabo guceceka mu kibazo cy'ihohoterwa rikorerwa abana bagaterwa inda

Ababyeyi binenze ubwabo guceceka mu kibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana bagaterwa inda

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW/Karongi  

Source: http://umuseke.rw/iburengerazuba-abana-2-233-batewe-inda-mu-mezi-atatu-ashize.html

Leave a Reply

Your email address will not be published.