Leah Karegeya

Ku buyobozi bwa Radio Itahuka,

Mbere na mbere ndagira ngo mbashimire akazi gakomeye mukora muri ino ntambara itoroshye yo kubohoza u Rwanda. Ariko ntimukora akazi ko kubohoza imibiri gusa, mukora n’akazi ko kubohoza imitima mwigisha abantu kugira urukundo rw’igihugu n’abo tugisangiye. Sibyo gusa, mufasha abantu gutekereza ku buzima bwabo bw’umwuka na roho (spiritual).

Ni muri urwo rwego tuvuze nyuma, twabasabaga, NIBA BISHOBOKA, kutugarurira Mrs. Leah Karegeya kuri Radio, cyangwa mukaturangira ubundi buryo twajya dukurikirana inyigisho ze kuko zirafasha.

Akandi kantu nabasaba, mutuzaniye Miss Diane Rwigara kuri Radio akatuganiriza byaba ari ibya mbere.
Twese hamwe tuzatsinda.
Murakoze.

Umukunzi wa Radio Itahuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published.