Kagame

Abanyarwanda twagwishije ishyano. Politiki nyarwanda noneho ihindutse isubiranamo ry’ibisambo. Njye nasanze mu kwitana bamwana, byose birabeshya! Gusa ikigoye nukumenya ikibeshya kurusha ibindi.

Ikoti

Abanyarwanda twese tuziko ko Faustin Twagiramungu alias Rukokoma atigeze aba umuntu wabura Amafranga yo kwiyambika.Kuki Semuhanuka Mariya Roza yakwihanukira agakubita aho kimwe Kinyagisha? (Uretse ko ntawamunyaga kuko ariwe unyaga!!!) Abantu bose rero bakoze amasesengura bose bajya hasi bararahira ngo Kagame ni Umusazi arabeshya, kiriya ni ikinyoma cyambaye ubusa nta koti yaguriye Rukokoma! Ikintu cyantangaje cyane nuko abantu biyita inararibonye, batubwira ko bakora politiki nk’imwe yo mu bushyorishyori nk’imwe ya Rukokoma ngo bakaba bafite umuti uzadukiza Semuhanuka aka Mariya Roza, Kagame yabameneye akabanga ariko bose ntawabashije kunva icyo yashatse kuvuga.

Kagame, mugusobanura uko amafranga yakoreshejwe mu gihe bari ku rugamba rwo kuboha u Rwanda, Ikoti yavuze ni Amakotanyi, Amafranga bahongeye ibyitso byabakoreraga imbere mu gihugu byabafashije gushegesha ubutegetsi bwa Habyarimana ku isonga hakaba hari Faustin Twagiramungu. Kagame yashumangiye ibyo benshi twaketse guhera muri za 92.

Uwatorokanye $200,000

Uyu mugabo najyaga nkurikira ibiganiro bye nkabikunda, Kagame amaze kuvuga ko yamukoze mu mufuka ( akamwambura ayo nawe yari yambuye abandi ), nakomeje kubyibazaho cyane. Nyuma yo gukurikira ikiganiro Joseph Ngarambe yakoze ushobora gusanga aha, uyu mugabo aya mafranga yarayateruye! Aho kwirwa ku maradiyo ahakana, arimanganya, yisaza ngo azatanga ibirego,  ibyiza nuko yavuga ati abantu bose bari bari kwiba, nanjye nipfunyikira agahamba!!! Dore ko avugako bamwambuye inzu ebyiri n’imodoka! Njye avugishije ukuri namubabarira!!!

Kuki Kagame Yasanze Agomba Kwisobanura ku Bijyanye n’uko Amafranga Yakoreshejwe???

Twese tuziko Kagame yigize Akamana. Nta muntu aha accountability. He answers to no one. Kuki yunvise ko aho bigeze agomba kwisobanura ku bintu bimwe na bimwe? Njye nemeza ko Kagame amerewe nabi n’abantu bari “backbone” y’igitugu cye aha ndavuga Abatutsi. Abatutsi benshi bagombe kuba bamaze gusanga, kariya kagabo karabahenze ubwenge! RPF ni cya gisiga cy’urwara rurerure cyimennye inda. Ba Adeline Rwigara ni benshi kandi bamaze gushirika ubwoba. Abandi bantu nkeka ko bashobora kuba bari kotsa igitutu Kagame n’ibihugu by’ibihangange!

Imigeri Ya Nyuma y’Ifarasi ( Last Kicks Of A Dying Horse )

Kagame uri mubihe bikomeye, ihirima ry’ingoma y’igitugu ye rikaba ryaratangiye, yakoze iyo bwabaga, kera iyo watsindaga igiti, iyo cyagwaga wagombaga kwitaza kuko utitaje cyaguhitana cyangwa kikakuvuna akaboko! Kagame nubwo ari mu marembera bwose aracyafite “capabilities to cause serious damage”. Ibintu yakoze rero ni “tactics’ Inkotanyi zakoresheje guhera mu 1990 zitera u Rwanda.

a) Gas Lighting

Dore uko dictionary isobanura gas lighting:  manipulate (someone) by psychological means into questioning their own sanity/ to tell a bald faced lie to someone and then brazenly deny that this was ever done.

Iyi ni tactic yakoreshejwe cyane n’abantu ba Donald Trump. Abanyamerika baje kuyibonera izina “gas lighting” (kurasa umwambi ukawunaga muri lisansi).Gas lighting nukuvuga cg gukora ibintu bituma uwo ubikorera ashyuha umutwe, mbese ukamuhindura umusazi. Urugero rw’uko Inkotanyi zakoresheje ino tactic guhera kera ni “kwica umugabo wa Agathe Kanziga, barangiza bagakwiza igihuha ko ariwe wahanuye umugabo we kugira ngo abone uko akora genocide. Kwica Hutu Elites kugira ngo Abahut barakare, bice Abatutsi. Iyi tactic ni efficient cyane. Reba icyuya rukokoma na mugenzi we babize bisobanura ku ma radio.

b) Creating Chaos in the enemy’s camp

Amagambo ya Kagame ntakuntu atateza umwiryane mu cyiyita opposition. Joseph Ngarambe yahise akora ikiganiro, mu mutwe wacyo akaba yise JMV Ndagijimana “umujura”

c) Creating a Diversion

Kurangaza abantu ni indi tactic Inkotanyi zikoresha cyane. Ubu abantu bagiye kumara ukwezi kwa kalindwi kose barangajwe n’ijambo “ikoti’, Kagame abandamye mu kwiba amatora!!! Barakora ibiganiro, bandike za articles, bakore za analysis zitarangira, focus yose 1000% muri ino minsi yagombye kuba kukureba uko twakwambura impyisi (Kagame) itungo ishaka kunyarukana ( mandat ya gatatu, kane na gatanu ).

d) Controlling the Narrative

Biriya bigambo ni calculated move yo gukura “attention” kuri Diane Rwigara. Yari amaze iminsi adomina news. Kagame yagombaga gukora ikintu gituma aba ariwe uba the center of the universe, The star of the movie!!!

Wanted/Murashakishwa!

Banyarwanda b’Inyangamugayo murashakishwa! Muhaguruke rwose mutabare u Rwanda n’Abanyarwanda kuko turarushye!!!

Mu gusoza navugako amabandi yasubiranyemo, ndabona byose bagiye kubishira ku karubanda! Ikindi nuko ndambiwe iriya nkoziyikibi ngo ni perezida ihora yijujuta ngo u Rwanda yarusanzemo ubusa ( nubwo ataribyo ), ariko niyo byaba byo, harya bariya bagome bibagiwe ko bari bamaze imyaka ine babuza abantu gukora, batwoherereza abisasu buri munsi, basenya ibintu byose??? Mwagizwe nuko twari abatesi, uwasubiza ibihe inyuma n’imisozi twayikorera, n’ubutaka twabucukura tukakabutwara mwarusangamo ibinogo gusa ( craters ), URETSE KO TWAHAGARARA TUKARWANA!!!

Comments

  1. Ndakeka wagombaga kubanza gushishoza; gushyira ku rwego rumwe Kagame, Twagiramungu na Ndagijimana ni ugukabya kuko nubwo nta miseke igoroye Ndagijimana nta cyo wabona umurega uretse gufindafinda gusa. Kuvuga ngo Ngarambe yarmushinje na byo ni ukuba umupfayongo. Ni nde Ngarambe adashinja, nugire n’umwe unyereka uzaba ubaye umugabo. Ngarambe aze ko ari we Ntungane wenyine. iyi site yawe najyaga nyizera none umenya na mwe mwaracengewe ntimubimenye none abantu mutazi gutandukanya ururo n’icyatsi twabafata he?

    1. Nimbyo Ngarambe ntawe adashinja, ariko ikiganiro yakoze kuri JMV Ndagijimana kiri compelling. Avuga na envelope amafranga yarimo uko yanganaga nuko yasaga n’abantu bari bahari babibereye abagabo. JMV Ndagijimana na Faustin Twagiramungu muri iki gige basa nabantu bamaze kugira maturity bakaba bifuriza Abanyarwanda ineza n’amahoro, ariko ntawakwirengagiza ko bakoze political blunders bakaba baragize uruhare rukomeye mu kwicisha Abanyarwanda cyane cyane Abahutu no gushira Kagame ku butegetsi! Ibyo ntitukajye tubyibagirwa kandi kubivuga no kubigaya suguca inka amabere!

  2. Kwemera ibyo bisobanuro bya Ngarambe n’ibyemezwa n’abo bagabo ukabifataho ukuri ni ukudashyira mu gaciro kuko abazi uko Inkotanyi zikora bazakubwira ko batakora iryo kosa ryo gufata mutungo wabo ngo bawushyire mu ntoki z’umuntu utari wabo. Uko babigenza baguha umunyaruhago ufite ububasha buruta ubwawe n’ubwo waba théoriquement umutegeka ariko akaba ari we ukugenera mbese ari we ugukoreramo akaguha ayo ukeneye ayandi akayabundararaho. Ngarambe rero n’abandi bashijya binyoma bazajye babeshya abahinde

    1. Ni kimwe mu bibazo bikomeye Abanyarwanda dufie. Akenshi usanga bigoye kumenya ubeshya nuvugisha ukuri. Si muri ino affair ya JMV Ndagijimana, muri rusange ibintu by’Abanyarwanda akanshi bigutera urujijo. Nkubu Rudasingwa, Ngarambe na Mosonera bapfuye iki n’abasigaye muri RNC ishaje nkuko bakunze kuyita? Kuko ibyo bavuga ko bapfuye njye simbyemera. Nkeka ko mu byo bapfuye harimo amafranga!

  3. Kwemera ibyo bisobanuro bya Ngarambe n’ibyemezwa n’abo bagabo ukabifataho ukuri ni ukudashyira mu gaciro kuko abazi uko Inkotanyi zikora bazakubwira ko batakora iryo kosa ryo gufata mutungo wabo ngo bawushyire mu ntoki z’umuntu utari wabo. Uko babigenza baguha umunyaruhago ufite ububasha buruta ubwawe n’ubwo waba théoriquement umutegeka ariko akaba ari we ukugenera mbese ari we ugukoreramo akaguha ayo ukeneye ayandi akayabundararaho. Ngarambe rero n’abandi bashijya binyoma bazajye babeshya abahinde

Leave a Reply

Your email address will not be published.