Diane Rwigara

GUTABARIZA DIANE RWIGARA N’UMURYANGO WE:

TRUMP NA T. MAY, BONYINE, NI BO BAVANA DIANE RWIGARA N’UMURYANGO WE MU NZAARA ZA PAUL KAGAME. None bya bigarasha bihakana ko Paul Kagame n’agatsiko ke bateguye Jenoside y’abatutsi bari mu Rwanda mu 1994 bari he? Kagame, ati “u Rwanda rwari u Rwanda mbere y’ubukoronize. Rwongeye kubona bene rwo, abavuye hanze mu 1994 turufashe”.

None ni ikihe kindi kimenyetso gikenewe kugirango umuntu wese yumve ko Kagame ari we wateguye Jenoside y’Abanyarwanda, Abahutu, Abatutsi n’Abatwa babaga mu Rwanda mu 1994? Ubutumwa Kagame yangejejeho muri Mata 1994 : “FPR ntaho ihuriye n’abo batutsi bo mu Rwanda utabariza kuko bemeye kuyoboka ingoma ya Habyarimana” http://www.france-rwanda.info/2017/07/ubutumwa-kagame-yangejejeho-muri-mata-1994-fpr-ntaho-ihuriye-n-abo-batutsi-bo-mu-rwanda-utabariza-kuko-bemeye-kuyoboka-ingoma-ya-hab Ibi tubisanga mu gitabo “Uko Paulo Kagame yatanze Abatutsi ho ibitambo” Igitabo cya JMV NDAGIJIMANA, Editions La Pagaie

Twikomereze: Violeta Uwamahoro yaduhaye urugero rwiza. Utanyuze ku bashyiza Kagame mu bushoroshori bw’igiti, abanyamerika n’abongereza, nta cyo wageraho mu kuvana Diane Rwigara n’abe mu menyo y’ikinywamaraso, Paul Kagame. None byakorwa bite? – Abatuye mu Bwongereza no muri Amerika betegura vuba na bwangu imyigaragambyo imbere y’ibiro bya Trump na May yo gusaba ko Diane n’abe, n’zindi mfungwa za politiki, barekurwa vuba na bwangu; – Abatuye mu Bwongereza, bategura kandi bagashyikiriza Trump na May, abasenateri, abadepite, imiryango irengera ikiremwamuntu… n’abanyamakuru “memorandum ku butegetsi bwa Kagame guhera mu 1994 kugeza ubu, igaragaza politiki y’ibyo bihugu mbi yo gushyikira umwicanyi kabuhariwe no gusaba ko iyo politiki ruvumwa yahagarara vuba na bwangu; –

Ni ugukora ibishoboka byose iyo myigaragambyo igakorwa buri gihe, nibura buri cyumweru, kugeza igihe impfungwa za politi zifunguriwe; – KAYUMBA NYAMWASA na bagenzi be bahoza muri FPR bagomba gutumiza vuba na bwangu inama mpuzamahanga “International conference” yo gusobanura uko Kagame n’agatsiko ke ari bo bateguye Jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda. Ibi byakora “pression” iremereye cyane kuri Kagame kuko byaba inkuru ishyushye cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga. Basobanura ko kuba babivuze ubu babitewe n’iyicwa rubozo rikomeje kugirirwa abacikacumu nka Rwigara n’abe. Bavuga ko mu iryo tegurwa bari bahibereye…, batanga n’ibimenyetso twabahaye hepfo aha: http://intabaza.com/?p=2929

Mu gihe Kayumba na begenzi be bakwemera kureka kuba ibigarasha by’ibirumirahabiri, bakavuga ukuri kose kuri Jenoside y’abanyarwanda (Abahutu, Abatwa n’Abatutsi bari mu Rwanda mu 1994), nanjye nateruru nkavuga nemye, nti “Nshuti kandi bavandimwe dusangiye uru rugamba rwo kwibohoza, ndabaramukije kandi mbifuriza gukomera ku muheto kuko intsinzi, byanze bikunze iri kuruhande rwacu mu gihe turwanira ukuri. …ndihanganisha Diane Shima Rwigara n’abavandimwe be bari mukaga muri iki gihe Leta ya Paul Kagame n’agatsiko ke bahagurukiye kubavutsa ubuzima babaziza ibitekerezo byabo.

Ndasaba rero abanyarwanda bose bifuza impinduka kubaba hafi kimwe n’abandi banyarwanda bose bari kugaraguzwa agati muri za gereza mu Rwanda cyangwa bahigwa bukware cyane cyane nk’abari mu mashyamba ya Congo, tutibagiwe intwari Vicoire Ingabire Umuhoza uri mu ibohero mu Rwanda. Aba bose n’abandi tutarondoye bazira ibitekerezo byabo cyangwa uko bavutse ntidukwiye kubatererana ahubwo ni ukubagwa mu ntege tugakomereza aho bagejeje.” Umuryango wa Rwigara Assinapol urimo kugaraguzwa agti na Paul Kagame https://www.youtube.com/watch?v=VvFf36qZaxY http://intabaza.com/?p=3108

Ndabisubiramo. Abicaje Paul Kagame mu Rugwiro, Amerika n’Ubwongereza, ni bo baonyine bashobora gutabara uyu mu ryango. Kuririra BBC, VOA, HRW, Amnisty… byagira akamoro gusa ari uko abanyamashyaka na sosiyete sivile basabye iyi miryango… n’abanyamakuru kuvugana na Trump na May ngo batabare uyu mu ryango ku buryo bw’umwihariko, n’abanyarwanda bose muri rusange. Mbaye mbashimiye.

Samweli Lyarahoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published.