Hutu Refugees

Paul Kagame agira kutwambura utwacu, akatwambura abacu akabakindura twari tukibakeneye, yarangiza akagerekaho kudushinyagurira no kutubyina ku mubyimba. Aherutse kwishinyora (in a braggadocious, disgusting way) ngo yatangiriye kuri zero. Ku giti cye ntabwo yatangiriye kuri zero, senior four wacuruzaga amagi, dushize ubuzima bwe kuri “number line”, twavuga ko yatangiriye kuri -100. Ubugome bwe n’ubujura bwaramuhiriye, none ubu navuga ko ageze kuri +1000. Amazu, amamodoka, amadege, amafranga, bivugwa ko Kagame ari “billionaire”. Yirwa atembera isi arya ubuzima (imitsi y’abanyarwanda anena), ashatse yanyarukira no kuri Mars. Kagame ukuntu anena abanyarwanda kandi aribo bamugize icyo aricyo, anyibutsa umugani umwe mu bakurambere banjye yakundaga guca ugira uti: banena umubyimba bakandya umubyindi. Uyu mugani uturuka ku mbeba. Abantu barazinena, ariko hari ukuntu zannyaga mu myaka, abantu iyo babaga bagiye guteka, bakoraga ibishoboka byose ngo basukure iyo myaka, ariko ntabwo washoboraga kuba 100% certain ko wamazemo amahurunguru y’imbeba yose (niba ariko umuntu yayita). It was assumed ko abantu bayaryaga, yaak!!!

Paul Kagame
Mu gihe igihugu cyari kiri gucura imiborogo, Kagame n’andi mabandi amugaragiye bari bari kuzenguruka igihugu biba ibintu muri za Warehouses, banabohoza ubutaka bwiza. Theogene Rudasingwa yiyemereye ko iwe habaga huzuye imodoka zinyibano.

Uwo mugani iyo ukoreshejwe ku bantu, ntabwo bishatse kuvuga kurya umwanda literally. Bisobanuye kwexploitinga ( exploit ) umuntu unena, ukamunyunyuza imitsi, ariko warangiza, ukamufata nkaho anuka, atagira agaciro. Abazungu banenaga abacakara ku buryo habaga hari ahantu henshi abirabura babujijwe gukandagira, n’ibintu byinshi abirabura batari bemerewe gukoraho, bikaba byari iby’abazungu gusa. Nyamara abazungu bakoreshaga abirabura mu mirima ya za cotton na tobacco, bakabakoresha imirimo yo mu rugo nko guteka no gusukura. Ni kimwe nuko mu Rwanda abantu benshi banenaga bakanasuzugura ababoyi, kandi umuboyi ariwe wirwa mu rugo, akajya guhaha, agateka, akita ku bana, umuntu nkuwo ntabwo yagombye gusuzugurwa no kunenwa. Iyo atetse ko uba udahari wamenya yashizemo iki? Ashatse yabiciramo cyangwa agashiramo amazirantoki. Wabimenya ute? Ariko wasangaga abantu bajya ku meza, bakaba batareka ngo umuboyi aze bicarane, basangire, nkaho anuka! Ni bake bamenyaga agaciro k’ababoyi bakabafata nk’abandi bana bo mu rugo. Kunena abantu wirwa unyunyuza imitsi, bafite uruhare rukomeye mu buzima bwawe birasanzwe. Nabera sindabona Kagame yifotoye hamwe n’abanyeshuli bo mu Rwanda, agomba kwifotoza naba Harvard gusa. Kagame agombe kuba yunva yaravukiye “in the wrong country”. Agombe kuba yunva yagombye kuba nka “Saudi Prince”, n’ibifaranga bitabarika biva muri “oil revenues”. Yakwibuka ko atariko bimeze, umujinya akawutura abanyarwanda, maze agafuni kakavuza ubuhuha! Ariko nubwo atari Saudi Prince, ayo yakamuye mu banyarwanda si make! Ese akeneye angana iki kugirango ashire umururumba, atuze, ahe abanyarwanda amahoro, areke kubahoza ku nkeke?

prison du rwanda
Genocide y”abahutu iracyakomeza, mu buryo bwo guhezwa, kwimwa ubuzi, kwimwa uburezi busobanutse, kwicwa no gufungirwa akarengane.

Mu gihe Kagame yatangiriye kuri -100, none akaba ageze ku 1000, u Rwanda rwo Kagame yasanze ruri ku 1000 none nyuma y’imyaka 23 arutobanga, navugako rugeze kuri -100. Kagame n’abambari be birengagiza ko aribo basenye ibyo u Rwanda rwari rumaze kugeraho, bateza intambara yasenye byinshi, igahitana benshi, ikibaruka genocide ebyiri, iy’abatutsi yakozwe n’interahamwe, nindi yakorewe Abahutu yatangiye mbere yiy’abatutsi, ikomereza rimwe niy’abatutsi, ikomeza na nyuma yayo ndetse kugeza magingo aya umuntu yavugako itararangira uretse ko yafashe indi sura, ikorerwa mu Rwanda, ikomereza muri Zaire, irongera ikomereza mu Rwanda, ikozwe na Paul Kagame n’ingabo zamushize ku butegetsi, afashijwe naba gashakabuhake bashakaga ubukungu bwa Zaire ku isonga hakaba hari USA yari iyobowe na Bill Clinton. Uretse agatsiko kikubiye ibyiza byose by’igihugu, Abanyarwanda nta kintu basigaranye, bambuwe ibyabo, bamburwa uburenganzira bwabo, bamburwa ubumuntu (dignity), bamburwa uburenganzira bwo gukora no gushakisha ubuzima n’imibereho myiza (pursuit of happiness), baratotezwa, bagafungirwa ubusa, bagakubitwa, bakicwa, bagashinyagurirwa, ni agahinda. Rwanda genda warababajwe. Icyizere dusigaranye ni Revolution, impinduka ni ngombwa, nta wundi muti. Abahutu, Abatutsi, Abakiga, Abanyenduga twese tugomba gushira hamwe. Mu rwanda hagati yacu rubanda rwa giseseka, nti hakiri ikibazo hagati y’amoko, cyangwa uturere, mu Rwanda dufite ikibazo cya “elites v. peasants”, icyo kera bitaga “aristocracy” buno bikaba bikunzwe kwitwa “1% v. the rest”, ubutegetsi bw’agatsiko gato kadamaraye, katazi (cyangwa kirengagiza), ibibazo bya rubanda. Tugomba kwishira hamwe tukagahirika kandi vuba!

Leave a Reply

Your email address will not be published.