Museveni na Hollande

 

Ikirere nicyo gihinduka mu kanya gato kigatungura abantu. Izuba rishobora kuba riva, wanitse imyaka, mu kanya nk’ako guhumbya invura y’amahindu ikaba iramanutse imyaka yawe ikanyagirwa.

Uganda ni igihugu cyamaze igihe kirekire kibogamiye kandi ari inshuti magara n’ibihugu by’abongereza cyane cyane UK na USA. Ibi byafashije Inkotanyi zateye u Rwanda ziturutse muri Uganda, kwirukana Abafaransa na guverinoma ya Habyarimna bari bafitanye ubushuti bukomeye. .

Mu minsi yashize, amakuru yagiye asohoka ateye kwibaza ibiri kuba n’aho biri kwerekeza. Uganda isigaye ifitanye umubano utunguranye n’igihugu cy’ubufaransa. Company y’abafaransa yitwa Total niyo icukura kandi igatunganya peterori yavumbuwe muri Uganda. Uretse ibyo, Ingabo z’Ubufaransa zisigaye zitoza iza Uganda. Ibi bintera kwibaza ibintu byinshi. Hari ikibazo cy’ururimi. Ibi bihugu bikorana bite mu gihe Abafaransa bakoresha igifaransa, Uganda igakoresha icyongereza? Ikibazo cy’abahoze bari “patrons’ ba Uganda, aha ndavuga UK na US, ese uyu mubano mushya bawubona bate? Ese Umubano wa Uganda na UK na US uhagaze ute? Ese ni iki cyateye Uganda gutangira gukorana na Uganda mu mishinga ubusanzwe yagombye guhabwa abongereza ukurikije amateka ya Uganda, What is the cause of this policy shift?

French Ambassafor In Uganda
French Ambassafor In Uganda

Ikindi kibazo nibajije ni iki. Iyi “push” y’abafaransa yo kongera gushinga ibirindiro mu karere igamije iki? Movement y’inkotanyi mu byukuri yari yarirukanye abafansa na influence mu karere ubundi kari “bastion” yabo. Igifaransa cyateshejwe agaciro mu karere kose, Ariko ikigaragara nuko Abafaransa bari kurwana bagaramye kugirango influence yabo mukarere igaruke. Politiki ihinduka nk’ikirere, ntabwo nashoboraga gutekereza ko Abafaransa bahambirijwe shushu itabona, bavumbuka hari ya haruguru muri Uganda. .

Nigeze kwibaza kuri France ngira nti ni gute igihugu gikomeye kireka Kagame akagisuzugura kariya kageni. Haii umutu wambwiye ngo, Abafransa ni abantu basobanukiwe “international Affairs” kuburyo n’ ijambo “Diplomacy” aribo barivumbuye. Yarambwiye ati buriya baba bituramiye, Kagame bazi aho bamutegeye! Ubu nibwo ntangiye kubona ko yari mu kuri. Ikigaragara nuko “presence” y’abafaransa muri Uganda iteye Kigali ikibazo nkuko article iherutse gusohoka muri wa muzindaro wa Kagame Rshyashya yabyerekanye .

Leave a Reply

Your email address will not be published.