Diane Rwigara

Ese Diane afite plan b? Uyu mwali mu gihe gito cyane amaze yinjiye muri politiki yagaragaje ko afite leadership skills. Yahise atwara imitima y’abanyarwanda batari bake. Ibanga twese tuziranyeho nuko atazahabwa amahirwe ngo ahatane mu matora anyuze mu mucyo. Njye rero ndibaza niba Diane yaba afite plan b. Biragaragara ko ari umukobwa uzi ubwenge, ukora ibintu yateguye neza. Nfite ikizere gikomeye ko afite plan b, uko struggle izakomeza Kagame namara kwigira “eternal president/king/emperor”.

 
1. Ese azaba Martin Luther King?

Azakomeza abe “eternal opposition leader”, “resistance symbol”, uzakomeza guhangana n’agatsiko ari i Kigali mbese nkuko ameze buno. Gusubira inyuma byo nawe azi ko bitarimo. She has reached a point of no return, ntagusubira inyuma. Uyu mukobwa afite charisma, ashobora kuba ari impano yavukanye, cyangwa se ni ubahanga yize (yavomye mu bitabo) iyo za Amerika, gusa one thing is for sure: yamaze kugaragaza ko ari umuntu wakoresha imyigaragambyo simusiga, agahagarika ubuzima muri Kigali icyumweru cyose.

Dr King

Dr King

Dr King
2. Ese azaba Museveni

Azayoboka iy’ishyamba ko nayo ari indi alternative? Abanyarwanda turarushye. Ntabwo tuzakomeza gufata mememe ngo ntabwo dushaka ko hongera kumeneka andi maraso. Uriya mukobwa maze kubona ko ari “tough” nurw’amasasu yaruyobora. Avugije ifilimbi imbunda n’amasasu abenshi twamanuka tubyitwaje!

Diane Rwigara

Diane ntazasaze agira nka Rukokoma ati ntacyo namariye Abanyarwanda. Talents afite ntazazipfushe ubusa aharanira inyungu z’inda nini, cg z’agatsiko/ubwoko runaka. Nakomeze aharanire inyungu z’Abanyarwanda bose nk’uko yatangiye neza akarenga inzika no guhora nkuko yivugiye ati: “Guhora nukwi’Imana” azagume kuri uwo murongo, ARIKO ABANYARWANDA NABO CYANE ABASORE N’IKUMI NIBAHAGURUKE BOSE BAMUTERE INGABO MU BITUGU MAZE UREBE NGO IGIHURU KIRABYARIRA SEMUHANUKA IGIHUNYIRA!

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published.