Hutu Genocide

Miss Diane Rwigara ni umukobwa ufite Charisma kuburyo yatwaye umutima akanaha icyizere Abanyarwanda benshi abato n’abakuru, Abatutsi n’Abahutu! Nubwo Diane ari David uhanganye na Goliath, nubwo task afite ingana no guterura umusozi, courage uyu mukobwa afite intera akanyamuneza, atuma maze kubona ko impinduka mu Rwanda ishoboka. Uyu mukobwa mu byukuri ufite leadership skills, umaze iminsi akubitira ikinyoma ahabona, kimwe kivuga ngo umugabo umwe niwe ushoboye kuyobora u Rwanda wenyine, ese Imana idufashije hakaba amatora adafifitse, akaba Perezida, ese ibibazo by’insobe biri mu Rwanda yabikemura ate?

Hutu Genocide

Ibibazo by’insobe biri mu Rwanda ni byinshi. Ariko ndashaka kubaza ikintu cyakomeje kumpangayikisha kuri Diane Rwigara. Icyo kibazo rero ni iki kandi Diane akwiye gusobanura aho ahagaze kuri iyi ngigo. Diane Rwigara wahoze ari “staunch supporter” wa RPF, abaye perezida yakomereza mu murongo wa RPF cyangwa? Ese nawe yaba uvangura Abanyarwanda (abazima n’abapfuye)? Yaba perezida uzashiraho igisilikari kigizwe n’ubwoko bumwe? Economy yose igashirwa mu gatsiko k’ubwoko bumwe, amashuri bikaba uko, ndetse n’abapfuye bakavangurwa? Ese Diane Abaye perezida yareka Abahutu nabo bakibuka ababo bazize udufuni tw’inkotanyi ise (Asinapol Rwigara) yafashije yivuye inyuma?

Hutu Genocide

Abanyarwanda bakeneye Perezida wakunga Abanyarwanda. Mbere y’ibindi byose, imihanda isukuye, technology, n’ibindi bijyanye n’ubukungu n’iterambere, dukeneye reconciliation iri “genuine”. Dukeneye Amahoro, kwisanzura mu gihugu cyacu, umuntu ntazire uko yavutse. Ibindi bikwiye kuza ari inyongera. Diane rero agomba kwatura agaha icyizere abantu bifuza kuba bamuyoboka, bakabamufasha muri ino ntambara arimo itoroshye, ariko bakaba bafite akabazo kubera iyo background ye yo kuba yarakoreye RPF kugeza ubwo imucumise igisu mu mugongo ( back stab ), yica umubyeyi we!

Hutu Genocide

Miss Diane rero niba ashaka guhindura abakaraza ariko indilimbo igakomeza ikaba imwe, niyirorerere ntabwo tumukeneye! Ubutegetsi bw’udutsiko turaburambiwe. Dukeneye ubutegetsi bw’Abanyarwada, ubutegetsi Amoko yose, uturere twose tuzibonamo. Ubutegetsi butazaheza umunyarwanda numwe. Mu bintu bikenewe bigomba gukorwa niba dushaka kugera kuri reconcilliation, nuko Abahutu bagomba kugira uburenganzira bwo kwibuka ababo no kubashingura mu cyubahiro, kandi abagize uruhare muri genocide yabakorewe bakagezwa imbere y’abacamanza bakabazwa ubugome ndengakamere bagiriye inzirakarengane. Hagomba kuba “fair distribution of assistance” ku nfubyi n’abapfakazi bose kuko mu byukuri Abanyarwanda hafi ya twese turi abacikacumu. Abataracitse ntampongano bacitse agafuni.

Hutu Genocide

Abanyarwanda tugomba kwitondera abavuga ko baje kudutabara ejo batazaduha “ikizere kiraza amasinde”, tukazakanguka twashije igihugu mu maboko y’ibisuma by’ubundi bwoko, bizakomeza gahunda yo gusahura u Rwanda n’abanyarwanda, kubacura funi na buhoro, kubagira ayo ifundi igira ibivuzo, bagakomeza kuba abacakara, abantu batagira ijambo mu gihugu cyabo, badashobora kwiga, gukora, gucuruza, gutura aho bashaka, uko bashaka mu bwisanzure!

Hutu Genocide

Comments

  1. Ukuri kuraryana !! Niko bimeze sha Mitunu we !!! Wumvise ukuri kuragukurugutura none uti:”Mwaracanganyikiwe!!!!”…..Hein !!! Wowe se utaracanganykiwe tubwire ibyiyumviro byawe tubibone !!!Ntuvuge ariko ubukotanyi no kwogeza `ubutozo-ngome !!! Ngaho se vuga twumve ! Ayinyaaa…

  2. Mbega ibitabo n’ama T-shirt ankoze k’ umutima ? ibibintu ?!! ndabona bitazagarukira hafi!!!
    nimureke guterana amagambo , kuko ikibazo cy’u Rwanda kiraremereye , niyo mpamvu kigomba kuvaho burundu , dukeneye u Rwanda abenerwo babana batuje ntawe uri gukeka undi na gato, , ibyaribyo byose naha buri munyarwanda gutuza agashyitsa umutima hamwe , akitegereza, akiyumviira , agahitamo igikwiye: aricyo kutamera nk’inyamaswa ngo ababaze mugenzi wiwe. Twese tukavuga duti “HUMURA RWANDA” abana bato twaba tubakoreye neza , kugeza ubuzira herezo!!!
    Njye nuko mbibona.

Leave a Reply

Your email address will not be published.