Dr Mireille Twayigira

Hari inkuru wunva, mu gihe uri kuyikurikira ukarira amaso agatukura amarira agakama, ugaseka ukiterera hejuru ukabyina, mu kanya kiminota nka 30 ukagira “emossions” zose zishoboka, kubabara cyane, kwishima cyane, and everything in between ku buryo ugera igihe ukareba hirya, ukareba hino ngo urebe ko hari umuntu wakubonye, kuko uwakubona atazi ibyo urimo yakwibazaho byinshi ndetse akaba yakeka ko ufite akabazo ko mu mutwe!

Imwe muri izo nkuru ziba zikaze cyane kuburyo uzunva ukunva ziragucengeye kugeza ku musokoro, za nkuru na nyuma y’imyaka 10, 50, ndetse n’100 (Imana iguhaye kurama) uba ukizibuka, ni inkuru y’umwali witwa Dr. Mireille Twayigira. Nibyo, ntabwo usomye nabi, uyu mwali ni “medical doctor”. Uyu mukobwa ariko yabaye doctor abanje yanyura mu miriro no mu nyanja zariye karungu, zirimo imihengeri ikaze cyane.

Mu gutangira inkuru, Dr. Mireille avugako mbere y’intambara yari afite umuryango mugali, ko babanaga neza banezerewe, ko bari baturanye no kwa nyirakuru, akaba yarakundaga kujya gukinirayo we n’abandi bana bo mu muryango. Ngo yakundaga amata n’ikijumba. Biratangaje kuba akibyibuka kuko biragaragara ko yavuye mu Rwanda ari muto cyane.

Byose byahindutse mu gahe nkako guhumbya, umwana aba atangiye inzira y’umusaraba. Se wa Dr. Mireille yishwe mu ntambara mu 1994. Uyu mwali asobanura ko atibuka neza urupfu rwa se kuberako yari muto cyane. Avuga ko yibuka bazana umurambo wa se uzinze mu kintu kimeze nka sheeting, ubundi akavuga ko yibuka bamubwira gukanjura amasaka yarangiza akayacira mu nva ya se mu muhango wo kumushyingura, ati narakanjuye, aho gucira mu nva ahubwo naramize! Ntabwo avuga uwishe se.

Nyuma y’urupfu rwa se, umuryango wahise ufata icyemezo cyo guhunga bakava muri Kigali. Ngo bahungiye mukandi gace ko mu Rwanda atavuze akariko, bageze yo, karumuna ke kari kamaze umwaka umwe gusa kararwara, kubera kubura “necessary care”, nako kaba kitabye Rurema. Uwo mwali aba abuze ba “sisters” babiri kuko hari undi wari waratabarutse “a couple of years back” mbere yuko avuka.

Akomeza avugako intambara yarushijeho gukara, bityo bafata icyemezo cyo guhunga, banyura mu Burundi, barakomeza bajya muri Congo bagezeyo baba mu nkambi yitwaga Shimanga. Aho muri iyo nkambi, Dr. Mireille avuga ko yari umwana unezerewe, uretse ko bitateye kabiri. Hashize igihe, Nyina ararwara araremba, umugoroba umwe, Imana iramuhamagara, Mireille aba asigaye ari imfubyi nta se, nta nyina. Asigara arerwa na sekuru na nyirakuru. Mu kwa 11, 1996, inkambi bari mo yagabweho ibitero, baba batangiye ubuzima bw’akababaro karenze igipimo ku buryo nta magambo mu Kinyarwanda yakunvikanisha uburemere bwako kababaro. Agira ati twinjiye mu mashyamba ya Congo, dukurikiwe n’abantu bari kutumishamo amasasu, ati twaratatanye, nsigara ndi kumwe na nyogokuru na sogokuru gusa. Ibiryo twari twabashije guhungana byaradushiranye, ati dutangira kugenda dusabiriza aho twanyuraga, iyo twagiraga amahirwe baduhaga umutsima ariko akenshi wabaga umeze nabi wagaze. Hari aho twageraga ba kavukire nabo barahunze, icyo gihe twirwanagaho tugafata icyo tubashije kubona cyaturamira. Byageze aho turya imizi y’ibiti. Agira ati ndibuka tunywa amazi mu migezi yamanukagamo imirambo. Byageze aho inkweto zidusaziraho, kubera kugenda nta kweto, muri kabulimbo ku zuba, ibirenge byatangiraga kubyimba, ati twageze ubwo tujya dushaka ibyatsi, tukabanga ingata, tukazambara nk’inkweto. Akomeza agira ati umuntu yashoboraga gupfa kubera impanvu nyinshi, inzara, amasasu, kugwa mu mazi ukarohama, ibikoko, n’ibindi… Nta mwana wagombye kunyura mu buzima bubi nkubwo, nta muntu wagombye guhura n’akababaro nkako.

Akomeza agira ati twarakomeje kugeza duhingutse muri Angola. Asubira inyuma gato akavuga ati twari turi kumwe n’abasilikari baturindaga ( aha ntabwo asobanura neza abaribo, niba bari abanyarwanda). Ariko, agira ati abo basirikari nubwo baturindaga bwose, bafataga abana b’abahungu bakajya kubakoresha imirimo nko kwikorera amasasu n’ibindi bintu byabo. Ati abenshi muri abo bana (ubu barakuze), barahahamutse kubera ibyo banyuzemo muri izo ntambara.

Yongeraho ko abo basirikari bafataga abakobwa bakakajya kubasambanya ku ngufu, bamwe bakabagira abagore babo ku ngufu, ati abenshi bakurijemo ubwandu bwa sida, abandi batwara amada kubw’amaherere. Avuga ko we yakijijwe nuko yari akiri gato cyane.

Akomeza avuga ko bambukaga muri Angola, bakongera bakagaruka muri Congo, avuga ko yari yararwahe bwaki, akada karabyimbye, umusatsi warabaye umuhondo. Ati nkaho ntari narababaye bihagije, muri iyo minsi nyogokuru yarapfuye yishwe nicyo umuntu yakwita “exhaustion”, umunaniro kubera ubwo buzima bubi. Aravuga ati, nyogokuru apfuye ntanubwo narize, agira ati agatima kanjye gato kari karabaye “numb to the pain”, ntikari kacyunva ububabare, byari byarabaye ibisanzwe, amarira yarakamye! Ati twaje kujya mu nkambi muri Angola, ati iyo tutayigeramo, nanjye mba narapfuye. Baje kuva muri ino nkambi bajya mu nkambi yitwa maheba muri Zambia. (Ntasobanura impanvu batagumye muri Angola).

Hashize igihe, sekuru (umuvandimwe rukumbi yari asigaranye) afata icyemezo cyo kwimukira mu murwa mukuru wa Zambia, Lusaka. Uyu musaza nta kindi cyatumye yimuka uretse gushaka ko umwuzukuruwe (umukobwa) abasha kwiga. Ntiyagize ati numukobwa, nta mpanvu yo kwivuna no kumutaho igihe. Nyuma uyu musaza yaje kumenya ko muri Malawi hari amashuli meza aho yajyana umwuzukuru we akabasha kwiga neza kurushaho, hari mu nkambi y’impunzi, ariko Mireille avugako yari afite ubuzima bwiza, afite icyo kurya, aho kuba, afite inshuti bakina bakishimira ubuzima. Bimukiye uri Malawi muri Nzeli, 2000. Avuga ko mwishuli yagiraga amanota meza. Asa nutangiye kubaho anezerewe, nubwo atashoboraga kwibagirwa akababaro yahuye nako. Muri iki gihe, sekuru yararwaye hashize iminsi arapfa. Avuga ko yarize akababara cyane!!! Niwe muvandimwe yari asigaranye wamukundaga cyane, akamwitaho. Ariko ntibyamubujije kwiga ashizeho umwete, kugira amanota meza nibyo byari bisigaye bimuhoza akababaro. Ntabwo yari azi icyo azabasha kugeraho ariko yunvaga umwete we uzabyara umusaruro.

Mu 2009, Mireille yakoze “national exam”, arayitsinda aba mu ba mbere. Ubushinwa bwahaye bamwe muri abo babaye aba mbere amahirwe yo kujya kwiga muri China, China ikabishurira byose (full scholarship). Ariko kuri Mireille, havuka ikibazo. Yari impunzi, nta bwenegihugu bwa Malawi, nta passport. Aha Mireille ashimira abantu barwanye intambara itoroshye harimo n’inteko ishinga amategeko ya Malawi, batumye Mireille abona citizenship ya Malawi bityo akabona passeport n’uburenganzira bwo kujya kwiga muri China. Muri 2010, Mireille yabashije kujya muri China gukomeza amashuli ye. Agira ati ntabwo byari byoroshye kwiga ubuganga mu Gishinwa. Nashatse gucika intege no kurekera iyo inshuro nyinshi. Naje gusanga Imana itarandokoye kubera njye ku giti cyanjye, hari abantu mbereyeho gufasha, hari n’abandi mbereyeho gutuma bareba amateka yajye bikabatera icyizere bakunva ko Imana iriho kandi ko ineza yangiriye nabo izayibagirira. Agira ati uko ibintu byakomeraga, aho gucika intege ahubwo nongeraga umuhate. Akavuga ati Imana ihabwe icyubahiro kuko muri July 2016 narangije amasomo nkaba umuganga. Ati ubu ndi “medical intern” mu bitaro byitwa “Queen Elizabeth Hospital” muri Malawi. Ati mbere y’uko njya muri China, nunvaga ndi umwana wagize ubuzima bubi, ariko buno nfite inkuru yo kubara, inkuru y’Imana n’urukundo rwayo.Ati ubu mfite byinshi byo gutanga, ati nkunda kubwira abana cyane cyane abana b’impunzi ko badakwiye kwiheba.Ati mu minsi iri imbere nifuza gukorana n’impunzi kuko mfite byinshi byo kuziha cyane ko nanyuze mu buzima nkubwo barimo. Ati ba Mireille ni benshi, ati hari abatagira amahirwe nkayo nagize ngo babashe kugera aho bakwiga bakagera aho nabashije kugera, ati hari abandi babasha kugera ahantu bamera neza, ati ariko amahirwe yo kwiga akanga kubera ko baba bagomba gukora no kwita ku miryango yabo. Mireille agira ati aba ba Mireilles twabakorera iki? Icyambere agira ati abantu bagombye guhagarika izi ntambara, ati kuki tugomba gutegereza abantu bo hanze kuza kutubuza kwicana, kuki tutakwibwiriza tukareka kwica abavandimwe bacu? Ati abantu bakwiye kugerageza kureka intambara bakiga kubana mu rukundo, kugirira abandi impuhwe n’urukundo. Ati twabaye robots zitagira ubumuntu? Ati dukwiye kureka kubabaza abana bato baba badafite aho bahuriye n’ibyo abantu bakuru baba bapfa, tukagira urukundo n’impuhwe mu mitima yacu. Agira ati, aba ba Mireille kandi twabafasha, tubakira nk’impunzi iyo aho bari batuye habaye intambara iikabakura mu byabo, tukabaha ibiryo, aho kuba, no kubavuza. Ati ariko ibyo ntibihagije, aba bana bagomba guhabwa amahirwe yo kwiga kugeza muri University (icyo yise higher education). Ati aba ni bo ba leaders b’ejo hazaza bagomba kwitabwaho!

Comments

  1. Ese kuki atavuga ko ababarasagaho ari ari abasirikare ba FPR? Kuki abitsinda? Yarabibagiwe. Aho ntiwasanga nawe za ntore zaramugendereye ejo bundi tukamubona i Kigali? Abazi neza iby’uyu mukobwa mwaduha amakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published.