Ishakwe

Hari abatwandikiye ariko bagombe kuba bibeshye bakatwitiranya n’abo tutaribo. Iyi site nta sano na mba ifitanye na Radio Ishakwe!

Dore izo messages twibwira ko zayobye dukekako zigenewe Joseph Ngarambe n’abakorana nawe:

  1. Muli make ibiganiro mutugezaho hari byinshi byungura mu banyarwanda ,kandi ukuli kwali kwarahishwe kugenda kugararagara , cg se ibyo twari tuzi bitavugwa ntibijye ahabona.Mu byo mugomba kutugezaho neza ni uko ikibazo cy iyicwa ry abatutsi kuva muli 1959 mutabivugaho neza kando PARMEHUTU yarabishe bihagije, no kuva 1973 uko abatutsi bishwe ntimubivuga.les details murazihorera muka globalisa gusa? Nkeka ko byafasha benshi kuruta kubizimanganya.Ibyo bizafaha Musonera kuzavuga bihagije kuli FPR, kuko azi byinshi nawe azatugezaho.Ikindi ni uko Kuli Kayumba Nyamwasa hari utuntu mutareka tugaragaza ko mu gihe bali bayoboye DMI bagiye bahemukira n abatutsi bari mu gihugu , nka Kabera Assiel, n bandi nko kwa Sebulikoko, na Victor na Kagaju byose abifitemo uruhare na Karenzi Karake, ibyo byose Rudasingwa na Gahima barabizi ahubwo dutegereje icyo bazabitubwiraho?Mwigeze kuvuga kuli Gicanda akanya gato burya Kagame yaramwangaga cyane , kandi yagiye abafasha aho bali bali mais ni indashima.Ikindi ni uko buliya Kagame yajyaga aza mu Rwanda rihishwa agasura imiryango ye, ariko si ukuvuga ko service de renseignement y u Rwanda yali ibiyobewe,ahubwo bali barabonye ko abatutsi batikiye bihagije. Yarazaga akaba aho bitaga kwa Maria Nyirakaragwe mu Nyakabanda akahamara igihe, agasura abandi bene wabo bitaga ba NYAMASHAZA, uwitwa Ntukanyagwe wali inyenzi zo muli 63 akaza gutaha mu Rwanda,abitwa ba Kigenza,abo bose biciwe muli muli 1994 muli genocide y abatutsi, ariko n utwarokotse ntabwo Kagame yigeze abikoza habe na mba.Ikindi mutavuzeho neza ni uko umunsi w ubwigenge walizihizwaga mu Rwanda ku ngoma ya Habyalimana ndetse abantu bakajya kuli stade bakibuka intwali zabo zaruharaniye,ba Mbonyumutwa na Kayibanda,ntiwibagirwe ko kuli radiyo hirirwagaho indilimbo za Parmehutu n abanyuramatwi? Ese icyo gihe ibyavugwagwa ku batutsi murabyibagirwa?Mu Rwanda nta mututsi wibeshyaga ngo asohoke kuko kwali ukubibutwa ububi bwabo. Nimuvuga ibyo byose neza bizatuma habaho ubwiyunge nyabwo Abahutu bakivomera mu rusaku babure aho baca, cg abatutsi bacabiranya bikosore, kuko bose bigize uducurama nka ba Rucagu Bonifasi.
  2. Hari ibyo mutavugishaho ukuli.Habyalimana ntiyahisemo kubana n abatutsi ku butegetsi bwe ni uko amahanga yakomeje kumwereka ko Parmehutu yali yalikanyije ikanica abatutsi .Mumenye ko aba parmehutu basabye Habyalimana kwica abatutsi kuko alibo banzi igihugu gifite.Ntabwo mwagarura ubumwe mugihisha ukuli kubyakorewe Abatutsi?Ngo harya babaye insina ngufi?Ese kuba habyalimana yarahaye akazi abatutsi ni amakosa? Ese ali umuhutu wo mu majyepfo n umututsi uwali ufite uburenganzira ni uwuhe? Ese hari umusilikare warebaga mu ngangamuntu yanyu ngo abarenganye? Ese izo Universite mwize si kubwa Habyalimana?Cg utuzi mwakoraga? Yego Kayibanda birababaje ko yishwe aliko nta kayibanda nta Kagame bose ni abasasa migozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.