Mwenedata

Kuri uyu wa Gatanu tariki indwi, ubwo Komisiyo y’ igihugu y’ amatora yashyiraga ahagaragara urutonde ntakurwa rw’ abakandida bigenga yavuze hari Diane Shimwa Rwigara na Mwenedata Gilbert bakoze amakosa mu kwiyamamaza.

Iyi komisiyo yavuze ko ayo makosa agize ibyaha bishobora gutuma bakurikiranwa n’ inkiko bakanafungwa igihe baba bahamye n’ ibyaha. NEC yavuze ko Mwenedata Gilbert na Diane Rwigara basinyije abantu bapfuye.

Yatanze urugero kuwitwa yombayire Enock wo mu Karere ka Gatsibo wari ufite Indangamuntu nimero: 1193280010700014 avuga ko yamusinyiye kandi yarapfuye.

NEC yavuze ko ku rutonde rw’ abasinyiye Diane Rwigara mu Karere ka Gasabo hariho abantu babiri avuga ko bamusinyiye kandi barapfuye. Abo ni RUDAHARA Augustin wari ufite nimero y’indangamuntu 1196380003823002, waguye mu bitaro bya Kibagabaga tariki ya 16 Mata 2016, agashyingurwa tariki ya 17 Mata 2016 mu irimbi rya Busanza i Kanombe na MANIRAGUHA Innocent wari ufite nimero y’Indangamuntu 1199898000414103 wapfuye.

NEC kandi yavuze ko mu Karere ka Nyarugenge yerekanye ko yasinyiwe n’uwitwa BYIRINGIRO Desire ufite nimero y’indangamuntu 119780002226035 kandi yarapfuye.

Komisiyo y’amatora yanagaragaje ko Diane Rwigara yanafatanyije n’Umukorerabushake wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora witwa UWINGABIRE Joseph ukorera mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Mbogo, Akagari ka Rukoro, Umudugudu wa KININI Ya MBOGO basinyira abantu 26 Imyirondoro yabo ikuwe ku makarita y’itora 38 uwo umukorerabushake yari afite agomba kuyaha ba nyirayo.

N’ubwo Komisiyo y’amatora yavuze ibi mu rwego rwo kugaragaza ko aba bakandida batujuje ibisabwa ngo biyamamaze, mu rwego rw’amategeko nabwo haba harakozwe ibyaha bishobora kubahama ubwabo cyangwa bigahama ababasinyishirije. Ingingo ya 609 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko “Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3,000,000).”

Naho ingingo ya 610 iteganya ko “umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose ahanishwa ibihano bimwe n’iby’uwayihimbye.”

Mwenedata Gilbert yatangarije Ukwezi ko nawe yatunguwe no kumva Komisiyo y’amatora ivuga ko yasinyishije umuntu wapfuye igatanga n’umwirondoro, agaragaza ko atari abizi ariko anavuga ko atari we wagiye ajya kwisinyishiriza, ahubwo yagiye atuma abantu. Gusa avuga ko kuba yarinjiye muri Politiki, byatuma adakwiye no gutinya ko igihe cyose yagezwa imbere y’ubutabera.

Mwenedata ati: “Burya iyo wagiye muri Politiki, ntabwo wavuga ngo uratinya kugira ibyo ushinjwa cyangwa se kugezwa imbere y’ubutabera, kandi sinatinya guhanwa igihe byaba bigaragaye ko icyaha runaka kimpama. Bibaye ari umukozi wanjye nabwo, byambabaza kuko abantu nahaye kunsinyishiriza ni abantu nari nizeye… Gusa twakoreraga abanyarwanda kandi kuba byararangiye kuriya tutemerewe kwiyamamaza, nyine ni uko byagenze”

Iki kinyamakuru cyatangaje ko cyagerageje kuvugisha Diane Rwigara ku murongo wa telefone ngo kimubaze niba we adatewe ubwoba no kugezwa imbere y’ubutabera kubera ibyo yavuzweho na Komisiyo y’amatora, ariko uyu mukobwa wemeye kureka ubwenegihugu bw’u Bubiligi ngo yiyamamarize kuba Perezida w’u Rwanda ntarasubiza ku murongo telefone ye kuva kuri uyu wa Gatanu ubwo Komisiyo y’amatora yatangazaga ko yangiwe kwiyamamaza.

source: http://www.umuryango.rw/spip.php?article25556

Leave a Reply

Your email address will not be published.