black-woman-crying

Kagame kandagira ntawe ukubujije, niko wabaye ; aliko iri honyora ryawe niryo rizaguta kure kubi. Iyo nitegereje inzira y’umusaraba wiyemeje gutereza umupfakazi Adelina n’imfubyi za nyakwigendera Assinapol Rwigara wahotoye amanywa ava ukamupfunya agihumeka, nibaza niba uri muzima ukaba ugira umutima runtu.imagesknjhgc Ibyago wateje uyu muryango n’ubugome ndenga-kamere weretse Abanyarwanda n’amahanga yose ni urukozasoni kandi biratesha isura buri munyarwanda wese. Njya mbona mu mukenke hari ubwo intare-umwami-w’ishyamba ikinisha agapfubyi k’impala hqdefaultlionvsbabyimpzalaaho kugashinga imikaka ahubwo ikakalinda ibindi bisimba ! Naho wowe werekanye ubuzirampuhwe (indifférence affective/emotional indifference) butigeze bugaragara, ku buryo nk’umunyarwanda jyewe ndumva binsigiye icyasha gikomeye.

Ese aho ujya wibuka ko amalira y’umukobwa yishyurwa kashi ? Dore ga nawe urubatse kandi wabyaye kobwa, ibaze hagize mwene muntu ugerera abawe mu kebo ugereyemo izi mfubyi za Rwigara wirengejeimagesDiana4. Uriya musaza wariye mubisi yari mu bishyitsi byaguhaye agashyitse ngo wubake FPR-Inkotanyi kandi ugwize itunga. None usibye no kumuta ku kandoya, nta bwoba biguteye gushegesha abo asize bene aka kageni. Ururiye nyakabyeyi ntirukangwa umugenzi : nta munyarwanda n’umwe utakubonamo igisimba. Gufata abana b’abakobwa ukabaraza rwantambi, ukabasimbukiraho urugo, ukabata ku mapingo, ukabahimbira ibitabayeho, ukabashumuriza intozo zawe kandi ukaziha itegeko ryo guskya zitanzitse ? Nzinduwe no kukubulira : amasengesho y’uyu mupfakazi n’abakobwa be azakuviramo umuvumo udateze kwuhagirwa. images12Kuli iyi saha, buli munyarwanda wese aribona mu gahinda katavugwa uteje uyu muryango. Nta muntu n’umwe, haba mu Rwanda, haba no mu mahanga, haba ku isi haba mu ijuru, ushobora kwemera n’akanya gato ibirego utagize isoni zo gusuka kuli uyu muryango. Niba nyakwigendera Rwigara yarakugombaga miliyari esheshatu z’imisoro jya kuyishyuza abayoboye Rwanda Revenue Authority kuko ubwo bose babaye  ibyitso bye, cyangwa bari abaswa ba nyuma kweri ! Diana se yaba yarakeneye ate gusinyisha n’abapfu kandi yaragutanze kwuzuza imikono ?! Ibyo guhungabanya umutekano wa Leta yawe byo funga kinwa, kuko biroroshye cyane guhungabanya umuntu warangiza ukumviriza inzozi ze !

Dore rero nkubwire Pahulo Kagame, ibi byose urimo ukorera imfubyi za Rwigara ni imyambi y’ingobe urimo wirasa ubwawe, kuko nta munyarwanda n’umwe uzagucira akali urutega, dore ko wakabije ubutindi. Ese ko numva ngo waratsinze, ukaba ngo nta opozisiyo ufite nta n’ingabo zikurwanya uretse izo urota mu nzozi, ikigutera ubwo bumara nk’ubw’incira-kirezi ? Ubundi umunyambaraga watsinze yiha imihigo yo gutanga ihumure no kubungabunga abanyantege nke, akaba ubuhungiro n’amakiliro y’imfubyi n’abapfakazi. Wowe rero aho ubera ikivume, uwo wahotoye umurenganyije ntutinye no kugaraguza agati umupfakazi we n’imfubyi zeimages9. Kubasenyera, kubanyaga ibyiza Se yiyuhiye akuya bikaba ari byo bagombaga kuliliraho, kwubikira imbehe Abanyarwanda batari bake bakuraga amaramuko mu gukorera nyakwigendera, gucubya intwali Diana wahagurutse ngo arengere u Rwanda nk’uko Ndabaga yatabariye Se wari ikinege etc.

Guma gato rero, uyu munsi ni uyu n’uriya aliko ejo ni wowe ! Uwo munsi, Abanyarwanda bazagutahira ubukwe nk’ubw’impyisi yarongoye baherekeza amacumu. Ese aho Kagame uzi ko nyuma y’ubu buzima hari n’ubundi buzima ? Ko hejuru y’ingabo zo mu isi n’abazigenza hari ingabo z’ijuru n’abagaba bakuru bazo barangajwe imbere n’Iyaduhanze ? Harya uzi ko amagara aryana akara, ko twese twaremanywe umubili uzira ibyuma ? Harya uzi ko kwica urubozo mwene muntu ari ukwica urubozo Iyaduhanze kuko twese yaturemye mu ishusho ryayo ? indexenferBa uretse rero, ejo umunsi byakugezeho ntuzabe nka cya gisimba kirya abandi bajya kukirya kikishaririza. Uzakarabe zikurye kandi nkubwiye ukuli nyakuli : nta munyarwanda n’umwe uzakugirira ibambe, n’abo wakamiye washakaga kubakoresha ibidakorwa.

GAHINYUZA Fred, Gatagara

Source: http://ikizere.com/amalira-yumukobwa/

Leave a Reply

Your email address will not be published.