Indaya

Bigeze aho Umuntu asigaye asenga akabwira Imana ati: Mana iyo ureka ngatabarukana n’Abandi, wandokoreye kureba uko u Rwanda rworama rugahinduka Sodoma? Ikibabaza kurushaho nuko hari ba Semuhanuka bakwemeza ko rwabaye Singapore. Ibyo tubona niba batabibona, niba babyirengagiza babibona, niba u Rwanda rurimo ibice bibiri igice kimwe kikaba singapore ikindi kikaba Sodoma, sinzi. Gusa “testimonies” ziva mu Rwanda ziteye agahinda ku muntu wese ufite umutima wa kimuntu. Intore ziturega kuba inyangarwanda, nyamara ibyinshi tuvuga ni ibitangazwa n’ibinyamakuru byo mu Rwanda ubwabyo, ntabwo tubihimba. Abakibona u Rwanda mo Singapore bazadusobanurire aho babihera (uretse abo mu gatsiko bigwijeho umutungo wose n’ibyiza by’igihugu byose).

fetching water
fetching water

Abanyagitugu ni abantu baba bari “hard headed”, rwose ntibava kwizima ngo bemere bigireyo bahe abandi nabo bagerageze, iyo bitaba ibyo Paul Kagame na RPF bagombye kwemera ko byabayobeye! Agrarian Reform yarapfubye, Education yarazambye, yari isanzwe yarazambye kuva igihe cya Reforme ya Nsekalije, none ibintu byasubiye irudubi. Umutekano wo ntawigeze ubaho kuva Inkotanyi zaboha u Rwanda ( icyo bo bita kurubohoza ), Economy yo ni isupu, keretse abari mu gatsiko, ntuwundi muntu nzi ufite akazi cyangwa ukora business bikaba bigenda ari “prosperous”, ubushomeri buteye ubwoba n’agahinda! Ibibazo biri mu Rwanda uwabirondora bwacya bukira! Dukwiye kureka kuvuga ibibazo biri mu Rwanda kuko twarabivuze bihagije, tugomba gutangira kuvuga ku bisubizo. Hagomba gukorwa iki kugirango birangire???

Nyirabayazana y’ibibazo byose ni ubutegetsi bubi. Ibibazo biterwa n’ubutegetsi bubi ntabwo bishobora gukemuka ubwo butegetsi budakuweho ngo busimburwe n’ubundi bwiza, bukora neza. Nguyu “umuti” w’ibibazo u Rwanda rurimo. Ubutegetsi bubi buvuyeho, ibyinshi byahita bikemuka. Ikintu ntafitiye igisubizo “ni buryo ki ubu butegetsi bugomba guhirikwa kandi vuba” .Naho kuba bugomba guhirikwa byo ntibishidikwanywaho.

Singapore ya Kagame ni umuti w’amenyo, tujye duseka, ariko tujye twibuka ko ubu ari ubuzima bw’abantu. Bibereye abasinzi, indaya, abasore bavuga bati ntidushobora kubaka ingo kuko nta bushobozi ( birunvikana ko benshi muri bo banyaruka bakajya muri izo ndaya kuko ibi ntibyabura urebye situation barimo kandi bafite “biological needs”). Imyaka nabaye mu Rwanda, mbere y’uko ruhinduka Singapore, ndavuga mbere ya 1994, nta musore nari narigeze nunva avuga ko atazashaka kubera ko nta bushobozi afite. Abantu bose bashoboraga kubaka ingo mu buryo butandukanye kubera ubushobozi bwabo, ariko sinarinarigeze nunva uwihebye burundu burundu kuburyo agera ubwo agira ati ibyo si ibyanjye. Noneho ngo bigeze aho Abakobwa bagomba kuba aribo bajya gusaba no gukwa Abasore. Unva ko u Rwanda rutagwishije ishyano!!!

Iyo bihehe iciye abantu mu cyuho igatwara itungo, ntabwo abantu bitangira itama ngo baterere iyo. bafata amahiri bakayirukaho, bagakora ibishoboka byose ngo bayambure iryo tungo!
– Faustin Rukundo

Ubutegetsi bw’agahotoro uretse za miliyoni na miliyoni bavukije ubuzima bwabo, bakabatesha ababo, bakabatesha ibintu biyuhiye akuya, bakabatesha “promising future” kuko abenshi ibyo bari batunze baba bamaze kubikuba inshuro ijana, bararangije amashuli yabo, batuje, bashagawe n’abana babo cyangwa abuzukuru, bizihiwe,

Uretse abo batabarutse, bahotowe, bakorewe urugomo mu buryo bwa kinyamaswa, abitwa ko babaye “fortunate” bakarokoka, ntabwo bari “so fortunate”. Abenshi batakaje imyaka n’imyaka y’ubuzima bwabo birukanka mu mashyamba, bahigwa, batukwa, babeshyerwa… Kubera iyo “trauma”, they cannot fully recover. Uko bagerageza kwiyubaka kose, ibisebe mu mitima yabo, bizafata imyaka kugira ngo byomorwe dore ko bikomeza gutonekwa. None hari kwiyongera ho ububare bwo kubona Igihugu bakunda gihinduka amase barebera, ntacyo bashobora kubikoraho! N’abageze aho baba “stable” bakaba “successful”, ayo ma success, ba bandi bari kuyasangira nta bahari, ni agahinda gusa!

Ubutegetsi bw’inkunguzi bumera nka cya gisiga cy’u Rwara rurerure cyimennye inda, ndebera umusore nka Kizito Mihigo, umuntu ufite “telents” nka ziriya, ukamufata ukamuboreza mu munyururu nta mpanvu, ukamubuza gushaka, ngo abyare, yikorere, akorere n’igihugu. Ibaze ibyo yari kugeraho muyindi myaka 5, 10… Wenda n’abana yari kuzabyara bari kuzamukurikiza. None ndebera! Genda Rwanda Warababaye!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published.