Paul Kagame

Ibaze “scenario” intare ibyagiye mu nzira abagenzi banyuramo, bayibona bagakikira. Icyumweru kikarangira abagenzi bahanyura bagakikira. Ariko bagatangira kwibaza bati ariko iriya ntare ihora ibyagiye hariya? Bayegera bagasanga yapfuye kera iratuma isazi!!! Bagasetswa nukuntu bamaze icyumweru cyose batitizwa n’intare yashize mo umwuka!

Aho Abanyarwanda ntibaba bameze nk’aba bagenzi? Aho ntitwaba dutinya Kagame kandi ibye byararangiye keza ameze nkiriya ntare ituma isazi, yatangiye kunuka ariko igatitiza abantu, kugeza ubwo umusatsi ubava ku mutwe bekanda kwinyaraho? Uti gute?

Case ya President Nahimana Thomas: Turabizi neza ko Kagame imbunda, udufuni, imigozi akibifite byinshi. Nubwo amagereza yuzuye inzirakarengane bwose, Kagame ntabwo abuze aho gufungira Nahimana Thomas. Kuki amutinya bigeze hariya kugeza ubwo amubuza kwinjira mu Rwanda inshuro ebyiri? Nahimana Thomas bashatse kuva kera, kuki batagize bati kaze neza mboga zizanye ko yari abigemuriye? Biragaragara ko ikibazo cya Nahimana Thomas kiri kubera Kagame ingorabahizi ku buryo asanga uburyo bworoshye ari kumureka agakomeza agasakuriza hanze. Kagame ntabwo akiyizeye, ntabwo akizeye imikorere y’inzego z’umutekano (umutekano wa Kagame), Iyo areka Abaralipfana bakinjira rwari kwambikana. Ntabwo yari kubacecekesha ngo abashobore. Mu gahe nk’ako guhumbya bari kugumura abaturage bagarurumbukana Kagame dore ko bamaze kurakara ari benshi. Urugero ni uriya mukobwa w’intwali Diane Rwigara. Siwe wenyine hari abandi benshi, kandi Kagame ntabwo nkeka ko azi abaribo. No muri Village Urugwiro, mubo atuma kumukorera ikawa (niba anywa ikawa cyangwa amaraso y’abantu yamaze sinamenya) naho bashobora kuba barimo.

Case y’Abaturage i Byumba: Ubundi iyo Kagame yasuraga abaturage cyane iyo yabaga yiyamamaza, niba mwaritegereje, byabaga ari ibintu bipanze neza, ababaza ibibazo, abasingiza Kagame bateguwe hakiri kare. Niba batarabiteguraga, abaturage babaga bazi ko bagomba kwibwiriza bagaha ikuzo impanga ya Yesu. Ibyabereye i Byumba byerekana ko Kagame atagifite control y’ibintu byinshi. Abaturage bishavuriye ntabwo bagifite igihe cy’amacenga ya politiki. Umugabo y’umunyamerika witwa Gerald Celente akunze kugira ati: “When people have nothing to lose, they lose it”. Bishatse kuvugako iyo abaturage bashavuye, bakaba bameze nk’abapfuye bahagaze, bakwiyahuraho washaka ukabica kuko nubundi kubaho kuba kurutwa no gupfa! Ariko akababaro k’abaturage si aka none, uretse ko kagenda karushaho kwiyongera, Paul Kagame ni ishyano ryagwiriye u Rwanda kimwe naza Ruzagayura, ibyorezo by’indwara nka za macinya byagiye bitambuka bigahitana abantu benshi, Paul Kagame ni muri urwo rwego arimo, niko azandikwa mu mateka cyane ko namara guhirima, ukuri gutinywa kuvugwa ubu kose kuzajya ahagaragara. Niba Kagame yabashaga gucecekesha abaturage, kuki atabashije gucecekesha bariya? Yaba yarabikoreye ubwende cyangwa byaba biterwa nuko, ya ntare batinya iri kwandara hafi yo gushiramo umwuka?

Mu kwanzura, nakwibutsa abasomyi ko kuva isi yabaho, abanyagitugu bose batangira bitwa intare batinya, Homme fort, visionary leaders… Bose barangiza ari ba ruvumwa. Bose batangira bahagaze bwuma, bakora ibyo bashaka byose bakabigeraho, bafite control, bazenguruka isi, buzura n’ibikomerezwa, ariko bose barangira batakibasha gukontrolla ikintu na kimwe, nta ncuti basigaranye babaho mu bwigunge, nta kintu kikigenda uko bifuza. Hari abavuze ko Habyarimana yari asigaye yitwara akagenda nta ba JP kubera ko nta bantu yari akizera. Savimbi wigeze kuba igihangange akayogoza Angola yapfuye ngo ari mu bwigunge buteye ubwoba asigaye yitungiwe no kwinywera no kunva utulilimbo twamwibutsaga “his haydays”. Ubwanwa bwa Sadam Hussein mwese murabwibuka. Irangira rya Mobutu mwese murarizi. Kagame ni iki cyamushutse akibwira ko we akaboko k’Uwiteka katazamucakira nkuko kacakiye abandi bagome bose bahemukira abaturage Imana yabashinze?

Biragaragara ko Kagame atakiri “Homme Fort”, aho intare ntiyaba yarashize mo umwuka ntitubimenye?

Leave a Reply

Your email address will not be published.