Inkono

Abanyarwanda ubundi ni abantu batagira umururumba w’ibiryo. Uretse bake bagiraga ingeso (nk’abagabo bageraga-bageneraga umugore ibyo ateka n’ibyo atagomba gukoraho, mu gihe ubundi aka kazi ko kumenya ibyo mu gikoni ari akazi k’abagore), ubundi abanyarwanda ntibagira umururumba w’ibiryo, bakundaga gusangira no kuzimanira abandi. Kimwe mu bintu byahuzaga abantu bagasabana ni ibiryo n’inzoga. Ni mu ngo nke z’abantu nkabo navuze bagiraga umururumba bakoraga ibintu byo guhisha/kwimana ibiryo. Iyo babaga bazwi, abantu bose barabasekaga, bakabakwena, bakabita ibisambo.

Muri Singapore rero, ibintu bisigaye byarateye indi ntera. Kubera nzaramba, ibiryo byabaye bike kuburyo abantu umuco wo gusangira wararangiye burundu. Abantu ntabwo bafite ibyo basangira. Agashya kabaye nuko abantu basigaye bashira ingufuri ku nkono n’ibindi bibikwamo ibiryo kugirango hatagira ubikoraho. Ngo amafoto avuga kurusha amagambo 1000, ihere amaso:

Inkono
Inkono
Thermos
Thermos

Leave a Reply

Your email address will not be published.