Diane Rwigara

Amatora yo muri 2017 ntasanzwe, aragenda ashira kumugaragaro ibintu byinshi, kandi yerekanye ko political landscape mu Rwanda iri kugenda ifata indi sura kandi ko mandat ya gatatu Paul Kagame yibye ku manywa y’ihangu ishobora kuzamubera indya nkurye!

Insurrection

Abaganda batera u Rwanda mu 1990, Abatutsi bo mu Rwanda baritanze cyane, bafata risks kugirango bagire uruhare mukwigobotora ingoma batibonagamo. Ikintu gitangiye kugaragara nuko ingoma barwaniye bagatanga ultimate sacrifices (amafranga/ubuzima) nayo batayibonamo ibabereye mbi kurusha iya Habyarimana barwanije bivuye inyuma, they got played, none bishobora kuba bigeze aho badashobora gukomeza kwihanganira gukomeza kugirwa ibikoresho.

Hari “schism” hagati y’izi groups zombi, ibikorwa bya politiki bya Diane Rwigara (ukomoka i Kigali) na Gilbert Mwenedata (ukomoka i Nyamata) bikaba ari insurrection/revolt.

Diane Rwigara yanditse Amateka

Diane Rwigara ashobora kuba ariwe munyapolitiki nyarwanda ukoze ibikorwa byinshi kandi byiza mu gahe gato. Kandi nfite icyizere ko iyi ari intangiriro, atari iherezo. Diane Rwigara yerekanye ko haramutse habaye amatora nya matora, umututsi ashobora gutorwa (mu gihe afite gahunda ya politiki nziza), ko ikinyoma ko nta mututsi watorwa mu matora asesuye, Abatutsi bakaba bagomba gukoresha uruhembe rw’umuheto cyangwa akabuno k’imbunda igihe cyose atari byo.

Diane yerekanye ko Abanyarwanda (Abahutu) bibagirwa/babarira vuba. Hejuru y’uko Se umubyara Asinapol Rwigara yafashije inkotanyi zamariye Abahutu ku gafuni, Abahutu benshi bari biteguye kumugira Perezida/Umwamikazi. Diane Rwigara yerekanye ko reconciliation ishoboka. Diane Rwigara kandi yerekanye ko Abahutu batanga Abatutsi babaziza ko ari Abatutsi, icyo Abahutu banga ni Ubugome/Ubunyamaswa bw’Abatutsi nka Paul Kagame n’abandi batekereza/bakora nkawe ari muri iki gihe ari nomubihe byashize!

Diane Rwigara keretse nibamugirira nabi cyangwa bakamubika ahantu kure dore ko batangiye kumuhimbira ibyaha, naho ubundi uyu mukobwa ashobora kuzaba perezida wa mbere w’Umugore kandi natagwa mu mitego y’amoko n’uturere n’ivangura no gushaka gukira ugakabya, azaba uwambere uzategeka neza, akagarurira Abanyarwanda Amahoro n’umudendezo

Leave a Reply

Your email address will not be published.