Diane

Abanyarwanda bose baba barabyaye ibigwari uretse Rwigara?

Iyo urebye amateka, usanga revolution zikorwa n’abantu bato. Mu Rwanda ushaka aho abantu bato baba ukahayoberwa. Bararira gusa ngo bamerewe nabi (nta kazi, nta mafaranga, akarengane gakabije…), bakijujuta mu ntamatama, ariko wababwira ko bakwiye guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo, bakaguha impanvu igihumbi bitakoroha guhirika umunyagitugu Paul Kagame.

Abanyarwanda rero wibaza niba barabyaye ibigwari gusa bikakuyobera. Ubona families nyinshi uko amazina ya base agaraguzwa mu cyondo ababakomokaho bakituramira bikakuyobera! Nkubu sindasobanukirwa ukuntu abana ba Habyarimana Juvenal bareka se agaharabikwa, akabeshyerwa ntihagire n’umwe uhaguruka ngo arwanire izina ry’umuryango. Habyarimana ntiyari “perfect” ibyo twese tubyemeranyaho, ariko ntabwo yari inyamaswa nkuko bashaka kumugira! Uru ni urugero rumwe gusa, hari formers dignitaries benshi bo mu ngoma zitandukanye wibaza uko ababakomokaho bareka imiryango yabo igaharabikwa, igatukwa, ikabeshyerwa, bakinumira!

No muri rusange wibaza abantu bari kubyiruka ubu niba ari ibigwari, niba batabona ibyo tubona (ko u Rwanda ruri mu makuba rwashizwemo n’ingoma mbi ya Paul Kagame), niba bibera mu miziki gusa politiki ikaba ntacyo ibabwiye, niba barahahamutse bose, wibaza aho abanyeshuli bo muri Universities baba bikagucanga? Abo ba “intellectuals/leaders” b’ejo batandika, batavuga ngo batange opinions zabo (atari gusingiza no kuramya ugiye kubamarira muri za kill me quick), ibi umuntu yabisobanura ate?

Guhamagarira Abato Guhaguruka Bagashigikira Diane Rwigara aka Cherie

Nkubu Diane Rwigara yari akwiye kuba yabatinyuye bose. Uyu “Cherie” w’abajeunes (akanaba Cherie w’abakuze), bose bagombye guhaguruka bakamujya inyuma ari benshi bagacrea movement yaruhuka aruko agatsiko gakuriwe na Paul Kagame gahirimye, kagasimbuzwa ubutegetsi bunogeye Abanyarwanda bose cyane abato bo Rwanda rw’ejo.

Imyigaragambyo Simusiga

Ejo kuwa gatanu, Diane Rwigara Cherie n’adasohoka kuri liste y’abantu bemerewe guhatanira kuyobora u Rwanda, kuwa gatandatu mu gitondo cya kare, abasore bose n’inkumi bo muri Kigali no mu nkengero zayo bagombye kuzindukira kuri NEC, bagakora imyigaragambyo simusiga, bagataha aruko kariya kazu NEC ikoreramo nta tafari risigaye rigeretse ku rindi!

Come on young people, grow some balls!!! Muhaguruke muduheshe ishema nkuko Cherie ariduhesheje akanirihesha umuryango we na se wamwibarutse!!!

Comments

  1. Ntago Diane yari muri list, kuwa gatandatu mugitindo ntacyabaye, ubuzima bwarakomeje, abanyarwanda bakomeje kwisinzirira. U Rwanda rwabaye igihugu cy’ibigwari na sheeple. Kagame yakwica abana babo bareba, akabarya nk’inyamaswa akabamira bunguri, abanyarwanda ngo, “Murahaze nyakubahwa?”

    Nta culture ya activism iba m’urubyiruko nuko aribo bamerewe nabi n’ingoma nshya ya Kalinga. Kugira ngo uwo muco wa activism uvuke murubyiruko no mu Rwanda rusange, hakeneye ibikorwa biboneka bitanga statement ikaze ikangura uwariwe wose. Ibi bikorwa bigakomeza gukorwa byiyongeza. Iyo niyo psychology yabyutsa sheeple nk’abanyarwanda naho ibindi ntaho byagera kubera umunyarwanda wiki gihe yiyemeje ko ari umuja mugihugu cye.

    1. Hari umuntu waba azi amakuru ya Diane? Aho ntibamurigishije ko atigeze akora statement ngo agire icyo avuga kuri ariya mahonvu ngo yasinyishije abantu bapfuye!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published.