MissRwanda2017

Mu Cyongereza hari “idiom” ivuga ngo “Barking at the wrong tree” ishatse gusobanura gutonganya umuntu kandi umurenganya aho wagiye gushaka nyirabayazana uri inyuma y’impanvu igutera kuba uri gusamira hejuru rubanda ubonye iyariyo yose. Iyo “idiom” yakomotse ku mbwa iyo zabaga ziri guhiga, zigakurikira inyamaswa, inyamaswa ikurira igiti, yagera hejuru mu mashami ikambuka ikajya mu kindi giti, ibwa zigakomeza kumokera kuri cya giti inyamaswa yuriye bwa mbere, mbere yuko isimbukira mu kindi. Mu nyandiko yasohotse mu Kinyamakuru ukwezi.com, yiswe Miss Iradukunda Elsa yatutswe arandagazwa nyuma yo gutangaza ko yatuye 400.000 mu rusengero hagaragaye mo ibintu byanteye kwicara nkabitekerezaho.

1) Ndagira ngo nshimire uwo miss n’abo bagenzi be bahisemo inzira nziza yo kwiringira Uwiteka muri ibi bihe bitoroshye Abanyarwanda bari mo. Bahisemo neza nibakomereze aho. Abandi bari (young women) bo mu kigero cyabo bagombye kwigira kuri uru rugero rwiza, bakiringira Imana. Aho kwiyandarika bacuruza imibiri yabo nkuko bikunzwe kuvugwa muri iki gihe mu Rwanda. Miss Iradukunda Elsa afite uburenganzira bwo gukoresha amafranga ye uko ashaka. Ntabwo yagombye gutukwa kuko nta kosa yakoze. Nizere ko ibi biramuha isomo, nizere ko ubutaha azajya yibuka aho Yesu agira ati: “Nujya utanga, ujye ubikora maze nurangiza winumire ntihagire umuntu n’umwe ubimenya uretse Imana yonyine arinayo yitura ibikorwa nkibyo”.

2) Mu Rwanda hari ibibazo. Ya Singapore ya Paul Kagame ni baringa.

3) Ikintu nibajije ho cyane ku Banyarwanda bari mu Rwanda, kuki bunva ko Miss mushya agomba kubanga ingata, maze akikorera ibibazo by’Abanyarwanda? Ngo yagombye kujya kwishurira abantu imiti mu bitaro, ngo yagombye kugaburira abantu bashonje, n’ibindi. Ni iki kibabwira ko ubutaha ataribyo azakora? Kandi amafranga yatanze mu Rusengera nakoreshwa neza azagera ku bakene, anakoreshwe mu kwamamaza inkuru nziza y’agakiza dore ko abihaye kwandagaza uyu Miss mushya batukana kurusha abashumba bigaragara ko bakeneye Yesu!


4) Abanyarwanda bari mu Rwanda cyane abasore bazareka ubugwari ryari? Niba umukobwa nka Diane Rwigara ahaguruka, NK’ABASORE BARI MU RWANDA MURI IKI GIHE umukobwa abarushe ubutwari? Ubu muricara mukunva nta kimwaro mufite? Abagore bageze aho bagira bati aba bagabo ntabyo bashoboye, reka duhaguruke tubyikorere! Kuba umugabo sukugira amabya, na ruhaya igira abiri.

Nkuko natangiye inkuru nvuga, gufata Uwo mwari wagize amahirwe yo gutorerwa guserukira abandi kandi akaba ari kubikora neza nkaba mwifuriza gukomeza muri izo nzira nziza kuko ngo Gutinya Imana niyo ntangiriro y’Ubwenge (wisdom), ukamutura umujinya nukwibeshya, nukumokera igiti kitari cyo ( barking at the wrong tree). Nyirabayazana y’ubukene n’ibibazo byabaye karande mu Rwanda ni ubutegetsi bubi. Miss Iradukunda Elsa niyo yafata amafranga azakorera no mu gihe kizaza yose akayafashisha abakene, ntacyo byahindura, kuva buriya butegetsi bukandamiza, bugasahura rubanda, bukababuza gukora, ngiyo imisoro ya hato na hato, budahiritswe ngo bwigireyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.